Ruhango: Hibutswe abari abakozi b’amakomini bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Iki gikorwa cyaranzwe no kwibuka mu mazina abakozi bamenyekanye, ubuhamya bw’umwe mu bo mu miryango y’abo bakozi, ubutumwa bw’Umuyobozi w’Akarere, indirimbo zo kwibuka no gushyira indabo ku rukuta rwanditseho amazina y’abakozi bazize Jenoside bamaze kumenyekana.
Mukanziza Nelia wo mu Murenge wa Kabagali ni umwe mu bo mu miryango y’abari abakozi ba Komini Masango bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko abicanyi babashoreye bagenda babakubita umugenda, bajya kubaroha mu ruzi (Mwogo), ariko ko kugeza ubu hatazwi neza niba baratawe mu ruzi cyangwa niba hari abaguye mu nzira.
Mukanziza kandi ashima gahunda yo kwibuka abakozi b’amakomini bazize Jenoside, kuko igaragaza ko Igihugu kizirikana akamaro bari bagifitiye. Anashima cyane Inkotanyi zitanze bikomeye zikarokora abari bataricwa, bamwe ndetse bakaba baranahasize ubuzima.
Mu butumwa yatanze, Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yagarutse ku masomo avomwa muri iki gikorwa harimo: kuzirikana akamaro gakomeye abazize Jenoside bari bafitiye Igihugu bakoreraga batizigama, baharanira kugiteza imbere; kuzirikana Ubumwe n’Ubwiyunge nk’inkingi Abanyarwanda tugomba kubakiraho itarambere rya none n’ahazaza h’Igihugu; uruhare ubuyobozi bubi bwagize mu gutanya Abanyarwanda kugeza ku ndunduro ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uko umuyobozi w’iki gihe agomba kwitwara.
Ati “Nibyo koko turibuka abakozi bagize uruhare kugira ngo tube duhagaze ahangaha; bafite umusanzu bashyizeho ariko barishwe, bicwa nabi bazira ko ari Abatutsi […] Birakomeye ariko mwihangane, mukomere kuko nibura dufite aya mahirwe yo kubibuka.”
“Turazirikana yuko ari umwanya uduha imbaraga kuko tumenya neza amaboko twambuwe n'abicanyi, bityo bikaduha imbaraga yo kumenya akamaro dufitiye Igihugu cyacu, akamaro dufitiye Akarere kacu”.
“Bari abakozi beza, bari abakozi bafite ibyo baduteguriye byanze bukunze kuko hano hari byinshi dukora, nk'uko nari maze kubivuga, bishingiye ku byabanje”.
Meya Habarurema yakomeje agira ati “Icya kabiri bitwigisha ni ukumenya neza ibijyanye n'Ubumwe n'Ubwiyunge bwabuze muri icyo gihe abakozi turimo twibuka nonahangaha bakoraga hano. Nta bucuti bwari buhari muri bamwe mu bakoranaga na bo ahubwo hari hari urwango; bashobora kuba barakoranye igihe kirekire cyangwa n'ubwo cyaba kigufi ariko bamwe muri bo bategereje kuzabica. Iyo tumenye neza yuko hari abantu bigeze kubana mu Karere ka Ruhango bitwa ko bakorana nk'umuryango umwe ariko badakundana biduha isomo:biduha isomo rikomeye ryo gukundana cyane uyu munsi kubera ko biri no mu bumwe bw'Abanyarwanda ari yo ntego ngari y'Igihugu cyacu. Igikorwa turimo rero kitwibutsa izo mbaraga, kitwibutsa ibitarakozwe neza bigomba gukorwa neza uyu munsi turiho no mu gihe kizaza cy'u Rwanda kuko Jenoside ntizongera ukundi”.
Ahereye ku byo abayobozi babi nka Burugumesitiri Kagabo Charles wayoboraga Komini Ntongwe na Mpamo Esdras wa Komini Masango barimbuye imbaga bahereye ku bo bakoranaga umunsi ku wundi, Meya Habarurema yagize icyo asaba abayobozi ba none.
Ati “Ndasaba ngo abayobozi bari aha turi kumwe barusheho gutekereza neza, barusheho gutekereza igikwiye Igihugu cyacu, barusheho gutekereza icyiza kitigeze gitekerezwa icyo gihe, barusheho gutekereza mu murongo w'Ubumwe n'Ubwiyunge no kwiyubakira Igihugu nk'uko Umukuru w'Igihugu ahora abitubwira”.
“Bakozi b'Akarere ka Ruhango rero nimukomere, nababwiye amasomo turimo tuvomamo muri iki gikorwa turimo kandi tuzayagenderaho twiyubake twubake imiryango yacu, twubake Igihugu cyacu, twubake buri Munyarwanda dushinzwe kureberera”.
Ku byerekeye by’umwihariko n’imibiri y’abari abakozi b’amakomini itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, Meya Habarurema yagize ati “Birababaje rero ko hari abo twibuka tuziye n'amazina ariko tukaba tutarababona ngo tubashyingure.[…] Nk'uko uriya mubyeyi yabivuze harimo n'abajugunywe mu nzuzi, ariko na byo nta gihamya gihari. Babyeyi rero mwihangane, ibyo bintu ntabwo byorosbye kubisobanura nonahangaha ariko tuzakomeza dushakishe. Nibura nk'Akarere icyo twasoza twemera gishoboka ni ukugumya nibura gushakisha mu madosiye yabo, nubwo bimwe nabwo byangijwe, tukavuga ngo nibura kanaka yari afite iyihe foto, twarushaho kumwibuka gute atari ku rukuta gusa, twarushaho gufatikanya n'imiryango gute kugira ngo nibura habeho uko gufata mu mugongo birushije uko bikorwa uyu munsi. Uko iminsi igenda iza rero tuzabikora neza kurushaho.[…] Nta nubwo nasaba abari ahangaha ngo badufashe kubona iyo mibiri; bashobora kuba ari bakeya baba bagira amakuru bari aha, ubundi abandi bari hirya no hino. Niba gusa iri jambo rigera kure, abumva badufasha nk'Akarere, ni abo mu miryango yanyu ariko ni abo mu muryango mugari w'Akarere ka Ruhango, abumva badufasha nk'Akarere bazaturangire aho imibiri yabo iri tuyishyingure mu cyubahiro kandi tugume tumenye n'ibimenyetso byo kubibuka nk'ayo mafoto ibindi byose byabarangaga mu kazi n'ibindi”.
Kugeza ubu abakozi b'amakomini bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze kumenyekana ni 37. Muri bo harimo abo imibiri yabo itaraboneka kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Hanakekwa ko harimo n’abajugunywe mu migezi nka Mwogo, ariko amakuru aracyashakishwa.