RUHANGO: Hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore hanashimwa uruhare rw’abagore mu iterambere ry’Igihugu

Kuwa 08 Werurwe 2026, mu Karere ka Ruhango hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umugore ni uw’agaciro.” Iki gikorwa cyabereye ku rwego rw’Akarere mu Murenge wa Bweramana, aho abayobozi n’abaturage bahuriye hamwe bishimira uruhare rw’abagore mu kubaka umuryango n’Igihugu muri rusange.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’itsinda ry’abagize ihuriro FFRP mu Nteko Ishingamategeko y'u Rwanda, barimo Hon. Depite TUMUKUNDE Hope Gasatura , Hon. Senateri Prof. NGARAMBE Telesphore, na Hon. Depite UWABABYEYI Jeannette. Bari kumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, abagize Inama y’Umutekano Itaguye, inzego zitandukanye ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Bweramana.

Mu rwego rwo kugaragaza ibikorwa by’abagore mu iterambere, habaye imurikabikorwa ry’ibikorwa bitandukanye bikorwa n’abagore bibafasha kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo. Hatanzwe kandi ibiganiro (speeches) bitandukanye byagarutse ku ruhare rukomeye rw’umugore mu iterambere ry’umuryango n’Igihugu.

Muri uyu muhango, imiryango itatu itishoboye yorojwe inka eshatu, mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere no kunoza imibereho yayo. By’umwihariko kandi hashimiwe abagore bagize uruhare rugaragara mu guteza imbere abandi, binyuze mu bikorwa by’udushya n’imishinga itandukanye igamije kwiteza imbere.

Abayobozi batandukanye bagaragaje ko guha agaciro umugore no kumushyigikira mu bikorwa by’iterambere ari imwe mu nkingi zikomeye zituma umuryango n’Igihugu bikomeza gutera imbere.

Iki gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore cyabereye no mu yindi mirenge igize Akarere ka Ruhango, aho abaturage bifatanyije mu kwizihiza no gushimira uruhare rw’umugore mu mibereho n’iterambere ry’umuryango nyarwanda.

Back