Ruhango ikeye: Ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bigomba kuba byarangije gukemuka mu gihe cyateganyijwe
Iyi nama yateguwe hagamijwe kurebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda igamije gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage rigeze, no gufata ingamba zo kwihutisha no kurangiza ibishobora kurangira.
Kungurana ibitekerezo muri iyi nama byagaragaje ko iki gikorwa kigenda buhoro ugereranyije n’igihe giteganyijwe, hakaba hafashwe imyanzuro yibanda ku gukoresha imbaraga zidasanzwe kugira ngo ibikorwa bikubiye muri iyi Gahunda idasanzwe bizarangirire mu gihe cyumvikanyweho.
Imyanzuro yafashwe irimo gukora urutonde rw'imiryango igifite ikibazo n’aho byakemutse; kwihutisha no kurangiza ibikorwa bigomba kurangira, ku buryo igihe cyateganyijwe kizagera byaramaze kurangira.
Harimo kandi kurangiza ibibazo birebana no gusubiza mu ishuri abana barivuyemo, kugira akarima k’imboga muri buri muryango, kunoza imikorere y’irondo n’itorero ryo ku Mudugudu ku buryo bigomba kuba byagezweho mu gihe kitarenga iminsi irindwi.
Inama y’uyu munsi yanashyizeho itsinda ryo gushaka ahantu hose hashobora kuboneka ikintu icyo ari cyo cyose cyafasha kurangiza by’umwihariko ibikorwa byo muri gahunda ya Ruhango ikeye biri no mu mihigo y’uyu mwaka.
Iri tsinda rinafite inshingano yo gutekereza ku nzira zishoboka zo kwishakamo ibisubizo bigamije gukemura vuba na bwangu by’umwihariko ikibazo cy’ubwiherero, n’amacumbi y’abatishoboye, n’ibindi byateganyijwe muri iyi gahunda.
Iyi nama yongeye gushimangira ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage n’ibihungabanya umutekano bigomba kurangira kandi vuba.
Inama y’uyu munsi yitabiriwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abayobozi b’Amashami mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugali twose, Abagize itsinda ryo ku rwego rw’Akarere rikurikirana imitangire ya raporo z’ibikorwa bya buri munsi birebana n’iyi gahunda.
Twakwibutsa ko “Ruhango ikeye” ari gahunda idasanzwe yashyizweho n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango hagamijwe gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage mu gihe cy’ukwezi kumwe. Yatangiye ku itariki ya 9 Nzeri 2019 ikazasozwa ku itariki ya 9 Ukwakira 2019.
Muri iyi gahunda kandi muri buri Mudugudu hashyizweho itsinda rigizwe n’abantu bane rifite inshingano zo kubanza gucukumbura ibibazo biri mu Mudugudu bashinzwe no gushaka inzira zo kubikemura.