Ruhango ikeye: Ibitekerezo bizima n’ibikorwa byiza bibikomokaho
Iyo ubasabye bamwe bumvise n’abakoresha iyo ntero ngo basobanure icyo bayiziho, baguha ibisobanuro bitandukanye ariko bihuriza ku isuku n’umucyo ku mubiri, ku myambaro, aho abantu batuye n’aho bakorera. Ni igisobanuro kirimo ukuri, “umucyo”, ariko kituzuye.
Nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ukwakira 2022 nyuma y’ibikorwa by’Igitondo cy’Isuku byabereye mu Kagari ka Nyamagana, nk’uko kandi byasobanuwe kenshi mu biganiro ubuyobozi bw’Akarere bugirana n’abaturage mu nana, mu nteko z’abaturage n’ahandi hantu hatandukanye, gahunda ya Ruhango Ikeye igizwe n’ibi bikurikira: Ibitekerezo bizima n’ibikorwa bikomoka kuri ibyo bitekerezo (Positive mind and Facts).

Ati “Ruhango ikeye igizwe n’ibintu bibiri byonyine: ni ibitekerezo bizima n’ibikorwa biva muri ibyo bitekerezo”.
Mu ngero za bimwe mu biranga gahunda ya Ruhango ikeye hagarutswe ku: gutanga serivise nziza no kutemera guhabwa serivise zitanoze, kubahiriza amategeko n’abamwiriza, kugira isuku ku mubiri n’ahantu hose, kubaha, kwiyubahisha no kubaha abandi, guharanira iterambere ry’umuntu ubwe, Akarere n’Igihugu, kwanga ikibi n’igisa na cyo cyose, guhanga udushya mu byo umuntu akora agamije kurushaho gukora neza no gutera imbere, guharanira buri gihe gutera intambwe nziza igana ku byiza.
