Ruhango: Imibiri 2028 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro

Mu butumwa bwatangiwe muri iki gikorwa cyo kwibuka, hagarutswe ku: gushima Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ubwitange bukomeye zagize zikabasha kurokora abahigwaga bari bataricwa, gushima uruhare rw’izo ngabo n’urw’Umuryango FPR Inkotanyi mu kunga no kongera kubanisha Abanyarwanda, gushima ibyagezweho mu kwita ku barokotse Jenoside batishoboye, gushima uruhare ntagereranywa rw’abarokotse Jenoside mu kwimakaza ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, n’uruhare rwabo kubaka Igihugu.

Hagarutswe kandi ku gusaba ko hakongerwa imbaraga mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, gusaba abantu bose gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no gusaba abazi ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kwihutira gutanga amakuru kugira ngo iyo mibiri na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

Back