RUHANGO: IMIHIGO YACU, IZINGIRO RY’ITERAMBERE RIRAMBYE N’IMIBIREHO MYIZA
Abaturage ni inkingi ya mwamba mu gukora ibikorwa bibafasha kugira ubuzima bwiza no gufasha guteza imbere Igihugu. Ubuyobozi bukora ibishoboka byose ngo bahore bafite imibereho myiza, iterambere ndetse n’imyumvire myiza yo guhora baharanira gukora ikiza kandi gifite inyubgu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangije amarushanwa y’Imidugudu. Ni igikorwa kigamije kwereka abaturage ibyo bagomba kwitaho mu buzima bwabo bwa buri munsi no guhora bari maso kandi bagakomeza no kwitabira gahunda za Leta.
Buri mudugudu wahawe ibipimo 50, buri rugo rugomba guharanira kubishyira mu bikorwa byose, bityo Imidugudu izangira ingo nyishi zesheje ibipimo izarusaho kwegukana intsinzi. abarushije abandi bazashimirwa; hanyuma bizafasha Ubuyobozi kuva ku Isibo kugera ku Karere kumenya imidugudu n’ingo bigifite intege nke bitabweho by’umwihariko.
Iki gikorwa cyiswe “Amarushanwa y’Imidudugudu” cyatangijwe kuwa 11/02/2025 mu Mirenge yose igize Akarere, kizakomeza kugeza mu mpera za Kamena 2025.