RUHANGO: INTERO NI TEKANA URISHINGIWE MUHINZI-MWOROZI
Kuri uyu wa 14 Mutarama 2026, mu Karere ka Ruhango habaye ubukangurambaga bugamije gushishikariza aborozi n’abahinzi, kwitabira gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’amatungo, mu kugabanya ibihombo bahura na byo aho byiswe Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi.
Iki gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ibinyujije mu kigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB). cyafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Bwana Valens Habarurema, cyitabiriwe n’aborozi ndetse n’abahinzi bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Ruhango abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ndetse n’ibigo by’ubwishingizi bifatanya na Leta.
Abaturage, bagaragaje zimwe mu mbogamizi bajya bahura nazo harimo Ibiza ku bihingwa ,ndetse n’indwara zifata amatungo, ariko bavug ko iyi gahunda yaje ari igisubizo ku bibazo byabo. Bamwe bavuga ko batangiye gukoresha uburyo bw’ubwishingizi ndetse bakagaragaza uburyo bwabafashije. Umworozi wo mu murenge wa Byimana yashimiye cyane ubuyobozi bwashyizeho iyi gahunda . Atanga ubuhamya avuga uko yapfushije inka ebyiri ariko kuko zari ziri mu bwishingizi, byatumye ahabwa inyishyu. Arashishikariza buri mworozi wese gushakira ubwishingizi amatungo ye kuko nta gihombo kirimo.
Kugeza ubu mu karere ka Ruhango imibare igaragaza intego y’umwaka y’amatungo agomba kwishingirwa harimo; Inka 2060 , Ingurube 750 ndetse n’Inkoko 60000. ku ruhande rw’ubuhinzi, intego y’ibihingwa bigomba kwishingirwa harimo; Umuceri , Ibigori, Ibishyimbo, n’Imyumbati ku buso bungana na 25, 477.5 . Ubuyobozi bw’akarere bwagaragaje ko hakiri urugendo kuko intego ari ukugera ku matungo asaga 62810 yishingiwe hamwe n’ibihingwa bingana na 1241 muri uyu mwaka w'ingengo y'imari.
Mu ijambo rye, umuyobozi wa karere ka Ruhango, yibukije aborozi ko ubwishingizi ari bwo nkingi ikomeye yo kurengera ishoramari bakora mu bworozi. Yagize ati: “Turashaka ko buri mworozi n’umuhinzi wese wo mu Ruhango aba umunyamwuga. Ubwishingizi si umutwaro, ahubwo ni umutaka ukurinda imvura y’ibihe bidateguza n’ibyorezo byafata amatungo. Yakomeje kandi ashimira Leta y’uRwanda yashyizeho iyi gahunda kugira ngo buri mworozi wese abashe kwishingira amatungo ye mu buryo butekanye kandi bwizewe.”
Abakozi baturutse mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), batanze ubusobanuro burambuye kuri iyi gahunda, basobanura uburyo itungo ryandikwa, ibyago ubwishingizi bwishyura, n’uburyo bworoshye bwo kumenyekanisha ikibazo kugira ngo umworozi arihwe vuba. Basobanuye kandi ko ubu bwishingizi bureba inka, ingurube, inkoko, n’amafi, bityo ko nta mworozi ukwiye gusigara inyuma.
Muri iki gikorwa kandi abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo ndetse no gushimira. Hari bamwe batangiye gukoresha ubu bwishingizi, bagaragaje uko ari ingenzi kandi bwizewe haba aborozi ku giti cyabo ndetse n’abahinzi bakorera mu ma koperative ahinga ibihingwa bitandukanye.
Aborozi n’abahinzi bo mu karere ka Ruhango bishimiye ibi bisobanuro, biyemeza gufata ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa vuba na bwangu, kugira ngo barusheho korora no guhinga batekanye kandi biteze imbere mu bukungu.