RUHANGO: KWEGEREZA AMAZI MEZA ABATURAGE BIGEZE AHASHIMISHIJE
Gahunda yo kwegereza abaturage amazi meza mu Mirenge itandukanye mu karere bigeze ahashimishije kuko bigeze kuri 76.4 %. Abaturage barishimira ko byabafashije gukomeza kwimakaza isuku no kugira ubuzima bwiza.
Ubuyobozi bw’Akarere buri gukora ibishoboka byose ngo iyi gahunda igerweho 100%. Wakwibaza uti ese birashoboka? Yego; kubufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye hari kubakwa imiyoboro y’amazi izafasha abaturage bataragerwaho n’amazi kuyabona mu giihe cya vuba.
Imwe mu mishinga iri gukorwa ni : Nkomero-Kinihira aho uyu muyoboro uzafasha abaturage ibihimbi 21,416 kubona amazi meza, hari kandi Saruheshyi-Ruhango wamaze kuzura aho uzafasha abatuarage ibihumbi7,850 kuvoma amazi meza, Ruhango- Ntongwe uzafasha abatuarage ibihumbi 29831.
Ubuyobozi bw’Akarere bukaba bwibutsa abatuarage gukomeza kubungabunga ibikorwaremezo begerejwe birinda kubyagiza kuko baba badindiza iterambere n’imibereho myiza yabo ndetse n’igihugu muri rusange.