Ruhango-Mbuye : Hashyinguwe imibiri 4032,Minisitiri Dr Bizimana asaba abato kwirinda ababigisha amacakubiri
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene yasabye abakiri bato kwirinda abantu bose bagoreka amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi kuko yatangiriye ku nyigisho mbi zigishijwe abanyarwanda kuva mu myaka 1959 kugeza mu 1994 hicwa abatutsi muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Ibi yabigarutseho ubwo hibukwaga abatutsi biciwe I Mayunzwe ahakikijwe n'umusozi wiswe "Gologota" kuko wiciweho Abatutsi benshi n'interahamwe mu cyahoze ari Komini Tambwe.
Mu mbwirwaruhame yagejeje ku bari baje kwibuka ababo n'ababaherekeje yahereye ku mvugo mbi z'Abanyapolitiki babi bahezaga Abatutsi ndetse n'utagushaka akakugerekaho ubwoko kugira ngo bikudindize mu gusaba no guhabwa serivisi mu nzego z'Ubuyobozi bwite bwa Leta.
Yagize ati"Tugendeye ku nyandiko zitandukanye zagiye zandikirwa abarimo abayobozi ba za Perefegitura ya Butare,Gikongoro na Gitarama bigaragara ko hari abaturage bajyaga kwaka serivisi abazibaha bashidikanya ku bwoko bwabo ntibazihabwe cyangwa akabanza gusiragizwa n'abayobozi bamwe bikabasaba gutanga ibimenyetso by'uko bahinduriwe ubwoko".
Yongeyeho ko Minubumwe ishimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanze imbabazi ku babiciye ariko dukwiye no kwishimira ko dufite Igihugu kiza cyaciye amoko mu byangombwa ariko twifuza ko abana bacu bagira ubuzima bwiza bakirinda abanyu bose bagifite urwangano rukomoka ku mateka yanyujijwemo abanyarwanda yo kwanga Abatutsi.
Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango,Habarurema Valens avuga ko ashimira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagize uruhare mu kwiyubaka akabizeza ko aya mateka banyujijwemo azakomeza gusigasirwa kugira ngo abakiri bato bazayigireho gukora icyiza cyubaka Ubumwe bw'abatuye u Rwanda.
Urwibutso rw'Abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ruherereye mu murenge wa Mbuye rwashyinguwemo imibiri 4032 y'Abatutsi biciwe i Mbuye bari bashyinguye mu Mva Rusange ya Nyakarekare naho mu Rwibutso rwa Mayunzwe rwari ruruhukiyemo imibiri 950.