RUHANGO: SENATERI UWIZEYIMANA EVODE YAHAYE UMUKORO URUBYIRUKO

Abasenateri n’abadepite bagize ihuriro AGPF mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda rishinzwe gukumira Jenoside, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Turere dutandukanye tw’igihugu mu gikorwa cyo kugirana ibiganiro n’abahagarariye amatsinda y’urubyiruko ku nmateka   ya Jenoside yakorewe Abatutsi na ndi umunyarwanda.


Ubwo Hon. Senateri Evode UWIZEYIMANA yaganirizaga urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango, yabasobanuriye uko Jenoside yateguwe ndetse igashyirwa mu bikorwa; aho abakoloni batangiye gucamo abanyarwanda ibice binyuze mu migambi yabo hakifashishwa amashuri aho bafataga abana b’abatware bakabajyana kwiga abandi b’abakene bakabareka. Senateri Evode yakomeje asobanura Amateka ya Jenoside no gusenyuka k’ubunyarwanda kuva mu bukoloni kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa. Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’ingamba Leta yasyizeho mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zayo. 
Hon. Uwizeyimana Evode yasabye urubyiruko guharanira kuba umwe birinda kandi barwanya umuntu wese ugoreka cyangwa upfobya amateka ya Jenoside yakorwe Abatutsi. Yongeyeho ko nta bumwe bw’Abahutu, Abatwa cyangwa Abatutsi cyangwa ubundi bw’ubwoko runaka  bushobora kubaho ngo bumare kabiri muri icyi gihugu ahubwo  kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda ari ryo shingiro ry’umuco n’iterambere ry’igihugu cyacu. 


Urubyiruko rwitabiriye kandi rwaganirijwe kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyrwanda’ aho bahawe icyi kiganiro na Hon. UWANYIRIGIRA Gloriose. Yasobanuriye urubyiruko impamvu y’iyi gahunda aho yagize ati “Ndi umunyarwanda’ ni gahunda y’igihugu igamije gukomeza guha umwanya Abanyarwanda wo gutekereza ku isano dufitanye baba Abahutu, Abatutsi, Abatwa” ahubwo dushyire hamwe, twimakaze urukundo, ubumwe kandi twiyumvanemo twese nk’abanyarwanda. 


Mu byo urubyiruko rwahawemo umukoro kandi harimo kwirinda no kuba hari imikoranire bagirana n’abahakana, abapfobya ndetse n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside byumwihariko hifashishijwe imbuga nkoranyambaga; Youtube, Facebook, Whatsup, X (Twitter) n’izindi. Aha kandi urubyiruko rwasobanuriwe ko ari rwo rufatiro mu gusigasira ubunyarwanda.
Iyi gahunda y’ibiganiro  igamije gufasha urubyiruko kumenya amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, gukangurira urubyiruko kurushaho kugira uruhare mu kurwanya no ingengabitekerezo ya Jenoside, Ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi,kungurana ibitekerezo n’urubyiruko  kuri gahunda zigamije kubaka ubumwe n’ubudaheranwa no kubaka umuryango nyarwanda, hibandwa kuri Nndi Umunyarwandsa no gukangurira urubyiruko  gushyira imbere ubunyarwanda, gushimangira ihame ry’ubumwe bw’abanyarwanda, gukunda igihugu no guharanira inyungu z’u Rwanda n’abanyarwanda.

Back