RUHANGO ; SPORT RUSANGE YABAFASHIJE KUVA MU BWIGUNGE
Kuri uyu wa 29/12/2024 kuva saa kumi n'ebyiri kugeza saa mbiri ( 6:00-08:00 AM) habaye Siporo rusange mu Mirenge yose igize Akarere aho abageze mu zabuykuru, abagabo n’abagarore ndetse n’urubyiruko bamaze kumva akamaro ko gukora imyitozo ngororamubiri nk’imwe mu nkingi zo kubafasha kugira ubuzima bwiza.
Umuyobozi w'Akarere Bwana HABARUREMA Valens ari kumwe n’inzego zitandukanye mu Karere bifatanyije n'abaturage bo mu Murenge wa Ruhango muri Siporo. Hakozwe imyitozo ngororamburi itandukanye.
Nyuma ya Siporo, Umuyobozi w'Akarere yashimiye abitabiriye Siporo anabifuriza kuzagira Umwaka mushya muhire wa 2025.