Ruhango: Umuganda wihariye w’urubyiruko wibanze ku bikorwa byo kubakira abatishoboye
Kimwe n'ahandi hose mu Gihugu, ku wa gatandatu tariki ya 19 Kanama mu Mirenge igize Akarere ka Ruhango habaye umuganda wihariye ngarukagihembwe w'urubyiruko ku nsanganyatsiko igira iti “Imbaraga z'urubyiruko mu kubaka Isi itangiza ibidukikije”.
Uyu muganda wabereye kuri buri Kagali, ku rwego rw'Akarere ukaba warabereye mu Mudugudu wa Muhororo, Akagali ka Mahembe, Umurenge wa Byimana, ahakozwe ibikorwa birimo: kubumba amatafari no kubaka (kuzamura inkuta) inzu y'umubyeyi (Mukamazimpaka Antoinette) utishoboye, ufite ubumuga kandi utagira aho kuba.
Uretse urubyiruko na bamwe mu babyeyi bo mu Kagali ka Mahembe, uyu muganda wanitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mukangenzi Alphonsine, abayobozi b'inzego z'umutekano, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw'Akarere, bamwe mu bagize Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko ku rwego rw'Akarere na Visi Perezida w'Inama Nyanama y'Umurenge.

Mu butumwa bw'Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Karere ka Ruhango, Kabugarama Schadrack, yasobanuye ko uyu muganda wihariye ari umuhigo Inama y'igihugu y'Urubyiruko yahize, mu byo ugamije hakaba harimo gutoza abato gukurana umuco bakomora kuri bakuru babo wo kugira uruhare rw'ibanze mu gukemura ibibazo bigaragara aho batuye, kuzamura imibereho y'abaturage, guteza imbere Igihugu no gusigasira ibyagezweho.
Kabugarama kandi yasabye ababyeyi kurushaho kwita kwita ku burezi n'uburere bw'abana babo babategura neza kuzaba abaturage beza b'Igihugu cy'ejo hazaza.
Ati “Nagira ngo mbasabe gufasha urubyiruko rwacu, abana banyu nk'ababyeyi bakuru muri hano, mukabafasha mu buryo bwo kugira ngo bakure, batere imbere bazavemo abaturage beza Igihugu cyacu cyifuza. Niba igihe cy'amashuri kigeze umwana wawe nava mu ishuri, ntumwemerere, nakunanira ubimenyeshe ubuyobozi, ubimenyeshe inzego zose bireba kugira ngo uwo mwana atananirwa kwiga uyu munsi akaba uwo kwirirwa mu rugo ejo akazavamo umujura cyangwa umuntu udasobanutse mu muryano cyangwa muri sosiyete”.
Ku ruhande rw'urubyiruko, Kabugarama yabasabye kwirinda ingeso mbi kuko zangiza ahazaza habo. By'umwihariko yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha. Ati “Ibiyobyabyenge byangiza urubyiruko, bikadindiza igihugu. Hari aho ubona umuntu ntubashe gusobanukirwa niba ari umusore, niba ari umwana, niba umugabo cyangwa se umusaza kubera ko yabaye imbata y'ibiyobyabwenge n'ibiyoga bidasobanutse”. Yasoje akangurira urubyiruko kugira amahitamo meza abaganisha aheza, anasaba inzego z'urubyiruko mu Murenge wa Byimana gufasha inzego z'ibanze kwihutisha igikorwa cyo kubakira uyu muturage kugira ngo imvura y'umuhindo izagwe inzu yaruzuye.

Ati “Iyi nzu igomba kuzura mbere y'uko imvura y'Umuhindo iza ikayisenya, naho ubundi twaba tutakiri ingabo zo kurinda ibyagezweho”.
Ubutumwa Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yagejeje ku baturage bwibanze ku nsanganyamatsiko y'umuganda w’uyu munsi. Yabanje kugaragaza zimwe mu ngero z'uburyo ibikorwa bya buri munsi bya Muntu byangiza ibidukikije harimo gutema ibiti bikenerwa mu mirimo n'ubuzima bwa buri munsi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, amabuye n'imicanga yo kubaka, .... maze asaba ko imbaraga z'urubyiruko zaganishwa kurengera ibidukikije byangizwa muri ubwo buryo.
Ati “Burya iyo dutema ibiti tugiye kubikoresha ya mirimo yose muzi, tuba dukwiye kwibaza tuti 'aha nkuye igiti mpasize iki kindi?'. Rero mu gihe cyo gutera ibiti kigiye kuza, turabakangurira mwese gutera ibiti, byaba ibivangwa n'imyaka, ndetse n'ibyo kurimbisha aho dutuye”.
Yasabye kandi buri wese gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije bita by’umwihariko ku bikorwabyo kurwanya isuri mu mirima no ku misozi, gufata amazi yo ku nzu, kwirinda no kurinda ko hakorwa ubucukuzi bw'amabuye n'imicanga bitubahirije amategeko.
Ati “Buri wese turamusaba ngo aharanire kumva ko kutangiza ibidukikije bimureba”.
Visi Meya Mukangenzi yanakanguriye ababyeyi kurinda abana imirimo ivunanye harimo n'iyangiza ibidukikije bashorwamo n'ababifitemo inyungu harimo irebana no gucukura no gutwara amabuye y’agaciro, amabuye yo kubakisha n'imicanga.
Mu bundi butumwa, Visi Meya Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yakanguriye abaturage kwitegura neza igihembwe cy'ihinga 2023-2024, kwihutisha kwishyura umusanzu w'ubwisungane bwo kwivuza ku batararangiza kuwishyura, no kugira umuco w'isuku no kurangwa n'isuku ahantu hose no muri byose.
Muri rusange, mu Mirenge yose igize Akarere ka Ruhango, uyu muganda wihariye w’urubyiruko utangira umwaka w’ingengo y’imari 2023-2024 wibanze ku bikorwa birimo kubumba amatafari no kubaka (Kuzamura inkuta) amazu y’abatishoboye basembera.


