RUHANGO: URUBYIRUKO RURASABWA GUHARANIRA ITERAMBERE BADATEGEREJE AKIMUHANA

Urubyiruko 36 ruhagarariye abandi  ku rwego rw’Umurenge n'Akarere rwitabiriye inama yabereye mu Karere ka Huye  yari igamije gushishikariza urubyiruko kuba ba rwiyemezamirimo baboneye kandi bahanga udushya. Ubuyobozi bw'Akarere buri kumwe n'uru rubyiruko, Umushyitsi mukuru yari Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Bwana Hon. UTUMATWISHIMA Jean Nepo Abdallah wakiriwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madame KAYITESI Alice. 

Urubyiruko rwibukijwe ko iterambere ry’umuntu ribanza kuba irye ku giti cye, ndetse ko bisaba kugira ubushake, basabwe kugira uruhare mu kurwanya ikibazo cy’abana bava mu ishuri, berekwa ko kwiga byongera amahirwe y’umurimo n'ibindi.

Back