RUHANGO: URUBYIRUKO RWAHANZE IMBABURA ZIGEZWEHO ZITANGIZA IBIDUKIKIJE ZIFASHISHA IBISIGAZWA BY’IBIKOMOKA KU BIMERA

Ubuyobozi bw’Akarere n’ Umuftanyabikorwa AVSI Rwanda, bafunguye ku mugaragro ibikorwa byo gukora Imbabura zitangiza ibidukikije na burikete (Briquettes) zikorwa mu bisgaza bikomoka ku bimera. ‘Biomass technology &Technical materials cooperative" mu Karere. 

Ni gahunda yateguwe n'umufatanyabikorwa 'AVSI Rwanda n'Akarere ifasha urubyiruko rwo mu Mirenge ya Ruhango, Ntongwe na Kinazi rwishyize hamwe mu gukora imbabura zigezweho kandi zirondereza ibicanwa hifashijwe ibisigazwa by'ibikomoka ku bimera. Iki gikorwa kitabiriwe n'Abayobozi ba AVSI Rwanda ku rwego rw'Igihugu, Uhagarariye Ubuyobozi bw' Akarere, Uhagarariye REMA, REDO, ES Kinazi, Ntongwe, etc. 

Muri gahunda yo kuremera; abaturage basaga 4800 bazahabwa imbabura n'ibiro ijana bya briquettes ku buntu (100 Kg kuri buri muntu). Muri iyi Mirenge 3 hari Koperative 2 imwe iri kuri Site ya Musamo/Ruhango Sector na Site ya Kinazi/Kinazi Sector.

Back