RUHANGO: URUBYIRUKO RWAHAWE UMUKORO WO GUSIGASIRA IBYAGEZWEHO

Mininsitiri wa sport mu Rwanda akaba n’Imboni y’Akarere ka Ruhango, Madamu Aurore Mimosa MUNYANGAJU, yari Umushyitsi Mukuru ubwo hasozwaga ibikorwa byo Kwibuka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi  mu Karere; mu Mirenge ya Kabagali na Kinihira kuwa 16 Kamena 2024 ku rwibutso rw’Akarere rwa Kabagali ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 6368. Yasabye urubyiruko kwirinda icyabacamo ibice, basabwa kwimakaza ubumwe mu byo bakora byose hagamijwe gusigasira ibyagezeho nyuma y'imyaka 30 mu Rwanda hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi n'ingabo zari iza RPA 'Rwanda Patriotic Army'. 

Ibi Minisitiri Munyangaju yabigarutseho ubwo yifatanayaga n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi Mirenge hamwe n’inshuti zari zabatabaye harimo Abagize Inteko inshingamategeko y’u Rwanda  ndetse n’Ubuyobozi bwa Ibuka. Yakomeje asaba buri wese ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano ya buri wese. Yagize ati "Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe kandi ishyirwa mu bikorwa". Abakiri bato bari hano mumenye ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na Leta yariho, irigishwa, ishakirwa inkunga kandi ishyirwa mu bikorwa, murasabwa kwirinda icyababibamo urwango hagamijwe kubtadukanya.

Madamu Munyanagaju yasabye Abarokotse Jenoside yakorewe Abattsi ko amateka ya Jenoside  atagomba gusibwa no kwibagairana, asaba buri wese kudaheranwa n’amateka igihugu cyacu cyanyuzemo, ahubwo ko agomba kubera buri wese inzira yo kwirinda kudaheranawa ahubwo bagakora cyane bakiteza imbere. Yongeyeho ko abantu bose  bazi amateka by’umwihariko aya Jenoside yakorewe abatutsi  kuvuga ukuri no kwigisha abakiri bato amateka ntakuyagoreka. Aha yasabye urubyiruko kwirinda icyo ari cyo cyose cyabacamo ibice, amakimbirane, basabwa kwimakaza urukundo no gukomeza gusigasira ibyagezweho

Nyuma, hashyizwe indabo ku rwibutso rwa Jenoside rw'Akarere rwa Kabagali mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro abaruruhukiyemo bose.

Back