Ruhango yashimiwe ku gashya ka "Ishuri ry'Abayobozi"

Akarere ka Ruhango kashimiwe ku rwego rw'igihugu kubera agashya kahanze kitwa "Ishuri ry'Abayobozi", kagamije kongerera ubushobozi abayobozi b'Inzego z'Ibanze no kunoza imikorere ndetse n'imitangire ya serivisi. Ibi byagarutsweho mu Nteko Rusange y'Umuryango w'Uturere n'Umujyi wa Kigali (ALOC), aho hagaragajwe ko aka gashya kari gutanga umusaruro ugaragara mu miyoborere y'inzego z'ibanze.

"Ishuri ry'Abayobozi" ryashyizweho mu rwego rwo gushyigikira umuhate wo gushaka ibisubizo bishya n'udushya mu mikorere. Binyuze muri iyi gahunda, abayobozi bahabwa amahugurwa n'umwanya wo kungurana ibitekerezo ku miyoborere, imitangire ya serivisi, gukemura ibibazo by'abaturage no kunoza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.

Umusaruro w'iyi gahunda watumye Akarere ka Ruhango gashimwa nk'urugero rwiza mu guteza imbere imiyoborere ishingiye ku bumenyi no gukomeza kubaka ubushobozi bw'abayobozi b'Inzego z'Ibanze. Byagaragajwe kandi ko utundi turere twinshi twatangiye kwigira kuri iri shuri, tugamije gukoresha ubu buryo mu kongera ireme rya serivisi zihabwa abaturage.

Akarere ka Ruhango kavuga ko iki gihembo ari ikimenyetso cy'uko udushya n'imikoranire myiza bitanga umusaruro. Kiyemeje gukomeza guteza imbere "Ishuri ry'Abayobozi", kurushaho kunoza imikorere y'abayobozi no gukomeza gutanga serivisi zinoze kandi zihuse, hagamijwe iterambere n'imibereho myiza y'abaturage.

Back