Ruhango:Guverineri Kayitesi yasabye ko imihigo itararangira yakwihutishwa hagamijwe ugushaka k'Umuturage
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo ,Kayitesi Alice yasabye abafite imihigo mu nshingano zabo n'ibice ibarirwamo gukomeza gufasha abaturage kuyimenya ndetse igahuzwa n'Ibyifuzo byabo kandi bakerekwa ko nabo bayifitemo uruhare rwo gusigasira ibyakozwe mu muhigo.
Ibi yabigarutseho ubwo itsinda ry'abakozi b'Intara bagendereraga aka Karere bagamije kurebera hamwe ibyari biteganyije mu mihigo yahigiwe imbere y'Umukuru w'Igihugu 2023 -2024 no kuyisura aho yakorewe.

Yagize "Twebwe nk'Abakozi b'Intara ntabwo tuje gutanga amanota ahubwo tuje kureba aho mugeze mu bikorwa byakozwe mu mihigo yahigiwe imbere y'Umukuru w'Igihugu hgamijwe ko umuturage ahora ku isonga ry'ibimukorerwa".
Akomeza avuga ko bashimira aho aka Karere kageze kesa imihigo ndetse no gukomeza kuzamura imihigo itarabasha kugera ku gipimo gikenewe.

Yagize Ati"Turabashimira ko aho mwari muri mu gihembwe cya 3 cy'umwaka w'Imihigo kuko hari iyazamutse cyane ndetse igera ku gipimo 100% ariko turabasaba ko isigaye itarahagera nayo yazamurwa kugirango tuzabashe kugera aho twifuzaga tuyihigira umukuru w'Igihugu ndetse turabona ibimenyetso byuko bizagenda neza".

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango,Habarurema Valens yabwiye iri tsinda ryari riyobowe na Guverineri ndetse n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa ko mu mihigo 114 akarere kahize imihigo 21 ariyo igifite ibibazo byo kutageza ku 100% ikaba iri hagati ya 80 na 99% naho indi isaga 93 ikaba yaramaze kurangira 100%.

Yibukije iri tsinda ko iyi mihigo yagiye itanga akazi ku baturage ndetse indi ikaba yarafashije mu kwegereza abaturage ibikorwaremezo bitabdukanye birimo imihanda,amazi,Girinka Munyarwanda,kubakira amacumbwi abatishoboye, kubaka ibiraro byo ku muhanda no mu kirere,amateme,ibyumba by'Amashuri,Kubaka ibiro by'Utugali hagamijwe gufasha abaturage kugera kuri Serivisi no kuzibegereza.
