Ruhango:Hatanzwe umukoro wo gushaka amazina y'abari abakozi bishwe muri Jenoside ndetse n'abari abakozi babaye abarinzi b'Igihango
Ubwo hibukwaga abari abakozi b'Amakomini ya Tambwe, Ntongwe, Masango, Murama, Mukingi, Mushubati na Kigoma yahujwe akavamo Akarere ka Ruhango bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda abitabiriye iki gikorwa basabwe gukomeza gusigasira ubumwe n'Ubudaheranwa bw'abanyarwanda no gukomeza guahakisha amazina y'abari abakozi bishwe bataramenyekana no kureba niba hari abakozi babaye abarinzi b'Igihango bafashije abahigwaga kurokoka.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 31 Gicurasi 2024 , Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yasabye abari abakozi barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w'1994.
Yagize Ati"Turibuka abahoze ari abakozi bagenzi bacu, hari abakoranye nabo bagize uruhare mu iyicwa ryabo nk'abari ba Burugumesitiri ariko se ntihari bamwe mu bakozi batabaye ibigwari ngo bicishe bagenzi babo? birakwiye ko twareba niba nta wari umukozi wabaye umurinzi w'Igihango kubwo kurokora abatutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi ariko ntawe turabona mudufashe gushaka ababaye intwari ".

Yakomeje asaba imiryango yibuka ababo bahoze bakorera izi Komini zahujwe zikavamo akarere kacu, dufite umukoro wo gushaka amakuru y'abatutsi bishwe muri Jenosode bakoreraga aya makomini twavuze haruguru kuko turacyafite urutonde rugufi.
Yagize Ati"Dufite urutonde rw'abakozi 37 bakoreraga amakomini atandukanye bishwe bazira uko bavutse ariko turashaka amakuru yaba bishwe kubera ko ari abatutsi kugirango nabo tujye tubaha icyubahiro bambuwe tunibuke ko amateka mabi twanyuzemo yabatwaye batabashije gutanga umusanzu bari bitezweho"

Iki gikorwa cyasojwe hashyirwa indabo ku kimenyetso cya Jenoside yakorewe abatutsi cyanditseho amazi atandukanye y'abari abakozi b'amakomini yahujwe akavamo akarere ka Ruhango.




