SOBANUKIRWA UKO WASARURA IGIHINGWA CYA KAWA

Igihe cyo gusarura kawa mu Karere kirageze kandi igihingwa cya Kawa cyatangiye kwera.Gusarura no gutunganya kawa uko bikorwa: Kawa isarurwa yeze neza (imbuto zitukura) igahita igemurwa mu ruganda rutunganya ibitumbwe (coffee washing station) kugira ngo uruganda rushobore kuyitunganya no kuyironga, ikanikwa ku meza (drying tables) asukuye ku zuba ritari ryinshi ku buryo kawa yuma neza ntirenze 12% z’ubuhehere.

Umusaruro ushobora kuboneka: uri hagati ya kg 2-3 cya kawa y’ibitumbwe ku giti bitewe n’imihingire. Kuri hegitari ya kawa hakaba hahingwa ibiti 2,500.
Kawa isarurwa, igomba kurara igemuwe ku ruganda rutonora kawa kuko ari kuri uwo murimo umuhinzi agarukira.

Mu Karere hari inganda 10 zitandukanye zitunganya kawa. Abahinzi baributwa ko  igiciro ari amafaranga 600 rwf/ kg ku kilo gusubiza hejuru.

Back