TURASABWA KUGIRA ISUKU UMUCO MU BYO DUKORA BYOSE

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwakoze ubugenzuzi bw’isuku mu Mirenge ya Ruhango, Ntongwe na Kinazi, bugamije kureba uko amabwiriza y’isuku n’isukura yashyizweho yubahirizwa mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi n’imirimo icumbikira abaturage.

Ubu bugenzuzi bwakorewe ahantu hatandukanye harimo utubari, amaduka, motels, boutiques, ibyokezo na restaurants, harebwa by’umwihariko isuku y’amafunguro n’ibyo kunywa, aho bacumbikira abagenzi, ubwiherero, ndetse n’isuku rusange y’aho imirimo ikorerwa.

Ubuyobozi bw’Akarere bwibukije abasuwe ko isuku ari inkingi y’ingenzi mu kurengera ubuzima bw’abaturage, bubasaba gukomeza kurushaho kunoza isuku no kubahiriza amabwiriza yose yashyizweho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwashimangiye ko ubu bugenzuzi buzakomeza mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage no guteza imbere serivisi zitangwa hubahirizwa isuku n’isukura.

Back