UBUKERARUGENDO BUSHINGIYE KU IYOBOKAMANA BWASIGIYE BENSHI AGATUBUTSE MU MUJYI WA RUHANGO

Abikorera bo mu Mujyi wa Ruhango n’inkengero zayo barabyinira ku rukoma babikesha ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana bumaze gushing imizi. Bamwe mu bacuruzi batandukanye bemeza ko abaza gusengera kwa Yezu Nyirimpuhwe ahazwi nko mu kibaya cy’amahoro bibasigira agatubutse ni ukuvuga babona amafaranga menshi bahabwa n’abitabira isengesho riba mu cyumweru cya 1 cya buri kwezi.

Kuwa 27 Mata habaye isengesho  kwa 'Yezu Nyimpuhwe! ry'impuhwe'. Ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu barenga ibihumbi 150K baturutse impande z'Igihugu no hanze yacyo. Risanzwe riba buri mwaka, nyuma y'icyumweru 1  Pasika ibaye.

Back