Ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi kwerekanye ko aho ubufatanye buri byose bishoboka
Iki gikorwa cyabereye Mudugudu wa Mabanza, Akagali ka Gishweru, Umurenge wa Mwendo ku wa gatandatu tariki ya 17 Kanama 2019, ahabereye ibikorwa byo gutaha inzu yubakiwe umuturage utishoboye wo muri uwo Mudugudu, kumugabira no gutaha amashanyarazi atangwa n'imirasire y'izuba yahawe ingo 96 zo muri uwo Mudugudu.
Kitabiriwe kandi n’Umuyobozi w'Akarere, Habarurema Valens, Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu wungirije ushinzwe imiyoborere, DCGP Juvénal Marizamunda, abayobozi banyuranye mu buyobozi bwite bwa Leta no mu nzego zishinzwe umutekano, abafatanyabikorwa banyuranye, n'abaturage.
Ahereye ku byakozwe muri uku kwezi mu Ntara y’Amajyepfo, ukuvuga inzu umunani (8) zubakiwe abatishoboye n’inka bagabiwe, amashanyarazi yahawe ingo zose mu Mudugudu umunani, mituweri zahawe abatishoboye, imihanda yaciwe n’ibindi, Guverineri CG Emmanuel Gasana yeretse abaturage ko ibyo byose ari imbuto z’amahoro n’umutekano. Bityo abasaba gukomeza gufatanya mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza. Ati “Aho ubufatanye buri byose birashoboka”.
Yasabye kandi indi Midugudu kwigira ku yashimiwe kuba itararanzwemo ibyaha abayituye na bo bagaharanira ubufatanye mu kurwanya ibyaha, kubumbatira umutekano no gukemura bibangamiye imibereho myiza.
DCGP Juvenal Marizamunda we yagarutse ku byakozwe muri uku kwezi mu Gihugu hose agaragaza ko hubatswe inzu imwe y’utishoboye muri buri Karere, hubakwa ibiro by’imidugudu itandatu yagiye igaragaramo kutarangwamo icyaha, hatangwa ubwisungane bwo kwivuza 3000, n’amashanyarazi ku ngo 100 muri buri Karere.
Yavuze kandi ibi bikorwa ngarukamwaka bizakomeza, hagamijwe kukomeza gushishikariza abaturage n’inzego kurushako gufatanya mu kubumbatira umutekano, wo nkingi y’imibereho myiza n’iterambere.
Ati “Kubakira Imidugudu yagiye igaragara ko ari intangarugero mu kutarangwamo icyaha bizamomeza kugira ngo tubatere akanyabugabo ko gukomeza gufatanya, abaturage ubwabo hagati yabo, no hagati yabo n'inzego z'ubuyobozi kugira ngo bakomeze gushimangira umutekano”.
Nanone ati “Icyo dusaba abaturage ni ukugumya kuzirikana ko umutekano ari wo fondasiyo byose byubakiyeho. Umutekano ni inshingano ya buri Munyarwanda wese n'ugenda mu Rwanda wese; ariko ugerwaho ari uko habayeho ubufatanye hagati y'abaturage, hagati y'inzego, hagati y'ubuyobozi n'abaturage”.
Ku byerekeye ishusho ibyagezweho muri uku kwezi bisize, DCGP Juvenal Marizamunda yavuze ko iy’ingenzi ari iy’uko ubufatanye bufasha abantu kugera kuri byinshi.
Ati “Bigaragaje ko ubufatanye bwatugeza ku bintu byinshi nk'Abanyarwanda. Ibi ni ibikorwa bikozwe mu gihe cy'iminsi 30 gusa; bigaragara rero ko twabiteguye neza, ndavuga inzego zose, dushobora gukora byinshi birenze ibingibi”.
Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens yagaragaje ko uretse iyi nzu yubatswe n’amashanyarazi y’izuba yahawe ingo 96 muri uyu Mudugudu, hakozwe n’ibindi bikorwa birimo guhanga imihanda (6km), gusana ibiro by’Akagali kamwe, ubukangurambaga ku kwicungira umutekano, mituweri, isuku n'ibindi bitandukanye.
Yashimiye ubuyobozi n’abaturage b’Umududu wa Mabanza uburyo bitwara mu gucunga umutekano no kurwanya ibyaha. Na we yavuze kandi ko uku kwezi ari urugero rwiza rw’ibyo ubufatanye bushobora kugeza ku bantu mu gihe gito.
Nzabamwita Speciose w'imyaka 79 wabaga ahantu habi akaba yarubakiwe inzu akanagabirwa inyana ihaka yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bw'iki gikorwa.
Ati “Ndashima Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wanyubakiye inzu y'ikitegererezo. Ndamushima cyane, nimumumpere amashyi. Ndashima n'abayobozi yatumye none banshyikirije inka, bampaye igicaniro mu rugo, bampa amashanyarazi”.
“Aho nabaga hari ahantu habi cyane: imvura yagwaga nkanyagirwa, amategura yari yaramenaguritse; mbese iyo yagwaga habaga ari nko mu kizenga, none ubu ndanezerewe, ndasusurutse”.
“Ndashima na Polisi y'u Rwanda, ndabasabira ku Mana. Munsohoreze ubutumwa kuri Perezida wa Repubulika muti ‘Sipesiyoza Nzabamwita arabashimye cyane”.
Ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi kwatangiye ku itariki ya 15 Nyakanga 2019, kukaba kwari gufite insanganyamatsiko igira iti “Umuturage utekanye kandi ubayeho neza”.
Ibindi byakozwe muri uku kwezi mu Karere ka Ruhangobirimo uturima tw’igikoni 134 no kubakira no gusanira abatishoboye barindwi. Ibi bikorwa byombi bikaba byarakozwe n’urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers).