Umudugudu ntangarugero mu nzira yo kwihutisha iterambere ry’abaturage

Ubu butumwa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana yabugejeje ku baturage b’Umudugudu wa Gikumba wo mu Kagali ka Musamo, Umurenge wa Ruhango ubwo yabasuraga ku wa mbere tariki ya 14 Mutarama 2019.

Ati “Umudugudu ndatwa ni gahunda yatekerejwe ishyirwaho kugira ngo ibe imbarutso y’iterambere ryihuse. Ni yo mpamvu musabwa kuba nkore neza bandebereho, abandi bakajya baza kubigiraho”.

Guverineri kandi yasezeranyije abaturage ko ubuyobozi buzakora ibishoboka bukageza muri buri mudugudu ndatwa “ibikenewe bishoboka” kugira ngo iterambere ryihuse rigerweho, ariko asaba inzego zose zikorera mu mudugudu gufatanya n’abaturage gushyira mu bikorwa uruhare rwabo.

Ati “Ni ngombwa gukorana n’inzego zose zikorera mu Mudugudu: Komite y’Umudugudu, abafashamyumvire mu buhinzi, abajyanama b’ubuzima, inzego z’abagore n’urubyiruko, Inshuti z’umuryango, kugira ngo habeho iterambere ryihuse nta n’umwe usigaye.”

Guverineri Gasana kandi yababwiye ko mu mezi atandatu ari imbere hazaba isuzuma, hakazatangwa ibihembo ku midugudu izahiga indi.

Umukuru w’umudugudu wa Gikumba, Gatsinzi Privati, avuga ko kuva gahunda y’umudugudu ndatwa itangiye mu gice cya kabiri cy’Ukwakira 2018, inzego zose zikorera mu mudugudu zatangiye gufatanya muri gahunda zose zireba Umudugudu, mu gihe mbere byose byahariwaga Umukuru w’Umudugudu.

Kuri ubu ngo hemejwe saa munani (14h00) ya buri wa kane w’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi, ndetse n’igihe cyose bizaba bibaye ngombwa bazajya bahura bagakora inama zo kwiga ku miyoborere y’Umugugudu, gufata ingamba no gushakira hamwe umuti w’ibibazo bireba abatuye umudugudu.

Gatsinzi avuga kandi ko bakeneye ko ubuyobozi bubakuriye bubaba hafi muri iki gahunda y’umudugudu ndatwa igitangira, kugira ngo ahashobora kuba hagaragara ibibazo bikemuke vuba. Akaba kandi avuga ko biteguye gukora ibishoboka Umugudugu ayoboye ukaba mu Midugudu Ndatwa y’Indashyikirwa.

Ibigomba kuranga umuryango wo mu Mudugudu ntangarugero birimo: kugira ubwisungane mu kwivuza, ubwiherero bwujuje ibyangombwa n’ubwogero, inzu irimo sima cyangwa ikurungiye kandi yubatse ahateganyirijwe umudugudu, uburiri bwiza kandi buriho inzitiramibu, uburyo bwo gufata amazi ava ku bisenge by’amazu, kurwaya isuri (imirwanyasuri n’ibiti bifata ubutaka), kutararana n’amatungo ahubwo agashyirwa mu biraro, umurima w’imboga n’ibiti by’imbuto ziribwa byunganira imirire, kuboneza urubyaro, kugira agatabo ko kuzigama, rondereza, abana badafite ikibazo cy’imirire mibi, umuryango uzira amakimbirane kandi uharanira kwivana mu bukene.

Ibikorwa rusange bigomba kugaragara mu mudugudu ntangarugero byo birimo: Irerero ry’abana bato, Itorero ry’umudugudu rikora neza hagamijwe kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, imihanda ikoze neza, icyumba cy’inama cy’umudugudu, Irondo rikora neza, Ikayi y’umudugudu, gushyira mu bikorwa ingamba zo kwita ku  buhinzi, ubworozi n’ibidukikije; uburyo bwo gukumira no kurwanya ibyaha na ruswa, uburyo bwo gukurikirana neza gahunda zivana abaturage mu bukene, no kwita ku ngamba zo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Mbere yo gusura umudugudu wa Gikumba, Guverineri Gasana yabanje gukorana inama  n'Abagize Komite Nyobozi y'Akarere,  Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abayobozi b'Amashami y'imirimo ku Karere, n'Abayobozi b'Inzego z'umutekano.

Muri iyi nama harebwe aho Akarere kageze mu kwesa imihigo, imbogamizi zigaragara n'ingamba zifatwa, ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage n'aho kubikemura bigeze, na gahunda y'umudugudu ndatwa muri buri Murenge.

Back