Umuganda rusange wa Gashyantare 2023 wibanze ku kurwanya isuri, gufata neza imihanda no gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage
Kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, ku wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2023 mu Mirenge igize Akarere ka Ruhango habaye umuganda rusange usoza ukwezi. Muri rusange wibanze ku bikorwa birimo: Gufata neza imihanda, kurwanya isuri, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, n’isuku rusange.
Ubuyobozi bw’Akarere n’inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere bifatanyije n’abaturage b’Imirenge ya Mwendo (Kigarama) na Kinazi (Burima).

Nyuma y’ibikorwa byo kurwanya isuri byabereye mu Mudugudu wa Kanzu, Akagali ka Kigarama mu Murenge wa Mwendo, Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens yagejeje ku baturage ubutumwa kuri izi ngingo: Inama y’Igihugu y’Umushyikirano (27-28/2/2023); kwita ku murimo; Umunsi mpuzamahanga w’umugore uba tariki ya 8 Werurwe buri mwaka; gusaba no gutanga inyemezabwishyu za EBM; isuku n’isukura n’umutekano.
Ku birebana n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 18, Umuyobozi w’Akarere yibukije ko ari Inama iteganyijwe mu Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho, ikaba itumizwa ikanayoborwa n’Umukuru w’Igihugu. Yavuze ko mu byo igamije harimo kurebera hamwe ibyagezweho, gusuzuma uruhare rwa buri wese no gufatira hamwe ingamba z’iterambere. Yibukije kandi ko muri iyo nama Umukuru w’Igihugu agaragariza Abanyarwanda, Abaturarwanda n’Isi muri rusange aho Igihugu kigeze (State of the Nation), maze ashishikariza buri wese kuzayikurikira yifashishije uburyo bumworoheye mu bwateganyijwe harimo radiyo, Tereviziyo n’imbuga nkoranyambaga.

Ku birebana n’umurimo, Umuyobozi w’Akarere yasabye buri muntu wese gukunda kurushaho no kunoza umurimo akora, kuko umurimo ari wo soko y’iterambere. By’umwihariko yasabye abahinzi guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa, kandi bagakoresha neza ifumbire n’inyongeramusaruro kugira ngo babashe kubona umusaruro mwiza.
Ygize ati “Twagize umugisha, tubonye imvura twari tumaze iminsi tuyifuza. Ndabasaba kwitabira umurimo; muhinge ahantu hose hadahinze, mutere cyane cyane imyaka yera vuba, kandi mukoreshe ifumbire n’inyongeramusaruro”.

Bwana Habarurema kandi yabasabye ko igihe bejeje bajya birinda gusesagura no gukoresha nabi umusaruro. Ati “Uducye cyangwa byinshi mubonye mujye mwirinda kubisesagura, mujye muzigamira ibihe biri imbere muzirikana ko bishobora kutaba byiza, munazirikana kuzigamira iterambere”.
Mu bundi butumwa bwatanzwe harimo gukanguria ababyeyi kurushaho kwita ku burere bw’abana kugira ngo bakure ari ntamakemwa, kwirinda no kurwanya ibyaha no kubahiriza amategeko. Hari kandi gukangurira buri muntu wese kwimakaza isuku ku mubiri, aho umuntu atuye, aho akorera n’aho agenda, no gushishikariza abaguzi gusaba buri gihe inyemezabwishyu za EBM. Abacuruzi na bo basabwe kugira umuco wo gutanga izo nyemezabwishyu.




