Umuganda rusange wa Kanama 2022 wibanze ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage
Ku rwego rw'Akarere, wabereye mu Mudugudu wa Ruhamagariro, Akagari ka Muyunzwe mu Murenge wa Kinihira; habumbwe amatafari yo kubakira umuturage witwa Mukarubuga Mechtilde wasenyewe n'ibiza.
Nyuma y'umuganda, hatanzwe ubutumwa ku ngingo zirimo: umutekano, kurwanya isambanywa ry'abana, kurwanya icuruzwa n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, isuku, gukangurira abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, kwirinda no gukumira inkongi z'umuriro.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango, SP Nkeramugaba Sano, yasobanuye ko umutekano ugomba kureberwa mu buryo bwagutse, agaragaza ko umuganda w’uyu munsi ufite uruhare mu gukemura kimwe mu bibazo bibuza abaturage umutekano. Ati “Kuba hari umuturage udafite aho kuba ni imwe mu mbogamizi zibangamira umutekano. Rero umutekano uhera ku kuba umuntu afite aho akinga umusaya habereye”.

SP Nkeramugaba kandi yasabye abaturage kwimakaza umutekano bakomeza kugira uruhare mu kubonera amacumbi abatayafite, birinda ibihungabanya umutekano birimo ubusinzi, ibiyobyabwenge ndetse n’amakimbirane yo mu ngo kuko bifite uruhare runini mu gutuma habaho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa bishobora no gutera imfu.
Yakanguriye kandi abayobozi b’inzego zegereye abaturage, n’abaturage muri rusange kunoza imikorere y’irondo mu rwego rwo gukumira ubujura cyane cyane bw’amatungo.
Yanagarutse ku cyaha cyo gusambanya abana kigenda gifata indi ntera, asaba buri muntu wese kudahishira uwo ari we wese usambanya umwana. Yagarutse kandi ku bihano bihabwa uwahamwe n’icyo cyaha, anibutsa ko uhishira uwasambanyije umwana na we aba ari umufatanyacyaha, kandi ko umufatanyacyaha ahanirwa hamwe n’uwagikoze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Mbabazi Muhoza Louis, na we yagarutse kuri icyo cyaha cyo gusambanya abana, ashimangira ko ari kimwe mu bibangamiye umuryango mu buryo bukomeye. “Gusambanya abana ni kimwe mu byaha bikomeye bibangamiye umuryango. Buri wese azirikane ingaruka z’igihe kigufi n’iz’igihe kirekire iki cyaha kigira ku wagikorewe ndetse n’umuryango we. Munazirikane ingaruka zigera ku wagikoze iyo abihamijwe n’ubutabera, n’izigera ku miryango y’uwahohotewe n’uw’uwakoze icyaha. Ibyo byose bitume buri muntu wese akoresha imbaraga zikwiriye mu kukirwanya”.
Muri rusange, mu Mirenge yose, umuganda rusange w’uyu munsi wibanze ku bikorwa birimo: gukemura Ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage (Human Security Issues), gufata neza imihanda, no kurwanya isuri.






