Umuganda rusange wa Kanama waranzwe ahanini no gutegura ahazubakwa ibyumba by’amashuri ndetse no kubakira abatishoboye

Gusiza ibibanza by’ibyumba by’amashuri, gutunda amabuye no kwegereza ibindi bikoresho ahazubakwa ibyumba by’amashuri, kubakira abatishoboye amazu yo guturamo n’ubwiherero, kubumba amatafari yo kubakira abatishoboye, gukurungira amazu, gufata neza imihanda: ibyo ni bimwe mu bikorwa by’ingenzi byaranze umuganda w’ukwezi kwa Kanama mu Karere ka Ruhango.  

Ku rwego rw’Akarere wabereye ku Ishuri ribaza rya Gishari riherereye mu Mudugudu wa Gishari, Akagali ka Gisanga mu Murenge wa Mbuye.

Witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere, Nteziryayo Christophe, abayobozi n’abakora mu nzego z’umutekano, abakozi b’Akareere bakorera ku Kicaro cy’Akarere, Umuyobozi n’abakozi b’Umurenge, n’abaturage.

Hakozwe ibikorwa byo gusiza ikibanza kizubakwamo ibyumba bine by’amashuri, hacukurwa imisingi, hanashyirwaho ibuye ry’ifatizo. Si ibyo gusa kandi kuko hanabaye ibikorwa byo gutunda amabuye no kuyegereza ku kibanza, hamwe ndetse no gukora umuhanda wa metero 100 uzakoreshwa n’imodoka kugira ngo zibashe kugeza ibikoresho kuri icyo kibanza.

Ubutumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda bwibanze ku ngingo zikurikira: Ubuzima bw’umwana n’ubw’umubyeyi, gukumira no kwirinda ibiza, ubwisungane bwo kwivuza, gukangurira abana kugana ishuri no gusubizamo abaritaye, ubufatanye mu kubumbatira umutekano na Gahunda idasanzwe yo kurangiza ibibazo bibangamiye imirereho myiza y’abaturage n’ibihungabanya umutekano yahawe izina rya “Operation Ruhango ikeye”.

Umuyobozi w’Akarere yibukije ko Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bufite icyerekezo cy’uko Umunyarwanda wese agomba kugira imibereho myiza, bityo hakaba nta mpamvu n’imwe ikwiye kubuza uwo ari we wese kubaho neza.

Muri urwo rwego mu Karere ka Ruhango hakaba harashyizweho Gahunda idasaznwe yo gukemura ibyo bibazo mu bufatanye bw’abaturage n’inzego zose kuva ku rwego rw’Akarere kugeza ku Mudugudu.

Meya Habarurema kandi yakanguriye buri wese gutekereza ku cyafasha gukemura ibyo bibazo ndetse no gufatanya n’abandi kugira ngo mu mezi abiri bizabe byamaze gukemuka kandi mu buryo burambye.

Yasabye buri wese kudasiba kuzirikana ubudasa bw’u Rwanda, no gukomeza kubusegasira hagamijwe gukomeza gutera imbere.  

Ishuri rya Gishari ryabereyeho uyu muganda rifite ibyumba 12 byigirwamo n’abana 909, bakaba bigishwa n’abarimu 14.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 mu Karere ka Ruhango ibyumba 30 by’amashuri n’ubwiherero 48 bizubakwa hakoreshejwe ingengo y’imari ya Leta, ibindi byumba 51 n’ubwiherero 108 bikazubakwa mu rwego rw’umushinga Leta y’u Rwanda ihuriyeho na Banki y’Isi (World Bank).

Back