Umuganda rusange wa Mata 2022 wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri

Umuganda rusange w’ukwezi kwa Mata 2022 wari uteganyijwe ku itariki ya 30, mu gihugu hose, ariko wimuriwe kuri uyu wa 23/4/2022 kugira ngo abantu babashe gukora ibikorwa byo kurinda isuri ishobora guturuka ku mvura nyinshi iteganyijwe muri ibi byumweru biri imbere nk’uko iteganyagihe ribyerekana.

Ubuyobozi bw'Akarere bwafatanyije n'abaturage b'Umudugudu wa Mwali, Akagali ka Musamo mu Murenge wa Ruhango, mu bikorwa byo gusibura imirwanyasuri no guhanga imishya. Nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yasabye abayobozi kuva ku rwego rw’Isibo kujya inama n’abo bayobora bakumvikana ku munsi umwe mu cyumweru wo gukoraho ibikorwa bazaba bumvikanye, mu rwego rwo kurinda no kurwanya isuri aho batuye, ndetse no gukumira ibiza. Ati “Imvura ni nziza, turayikeneye; ariko tutirinze yatwangiriza, ikadusenyera byinshi”.

Mu bigomba kwitabwaho harimo gusibura imirwanyasuri no guhanga imishya, gutera ibiti birimo n’iby’imbuto ziribwa, gusibura inzira z’amazi, gucukura ibyobo bifata amazi no gusibura ibisanzwe, gufata amazi ava ku bisenge by’amazu n’ibindi.  

Umuyobozi w’Akarere yanagarutse kuri iki gihe u Rwanda rurimo cy’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ashimira abaturage muri rusange uko bitwaye muri gahunda n’ibikorwa byo kwibuka, abasaba gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kwitabira gahunda zose ziteganyijwe, no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagarutse kandi kuri gahunda zitandukanye za Leta, akangurira abaturage gushyira imbaraga mu kuzigamira no kwishyura ubwisungane bwo kwivuza (mituweri) kugira ngo umwaka utaha uzatangire buri wese abasha kwivuza, anabashishikariza kwitabira Gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire ya Ejo Heza.

Meya Habarurema yanashishikarije abagejeje igihe cyo kwishyura inguzanyo zo gushyira mu bikorwa imishinga bahawe muri gahunda ya VUP kwishyura neza kugira ngo inguzanyo zigere no ku bandi ndetse na bo  zijye zibagarukira.

Muri rusange mu Mirenge igize Akarere ka Ruhango umuganda waranzwe n’ibikorwa birimo: gusibura imirwanyasruri no guhanga imishya, guca inzira z’amazi no gusibura izisanzwe, gucukura ibyobo bifata amazi, gutinda amateme n’ibindi.

Back