Umuganda rusange w’ukwezi kwa Mata 2023 wibanze ku kurwanya isuri no gufata neza imihanda

Kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Mata 2023 mu Gihugu hose habaye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2023, ubera ku rwego rw’Umudugudu. Mu Karere ka Ruhango wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri no gufata neza imihanda.  

Ku rwego rw’Akarere, umuganda wabereye mu Mudugudu wa Cyimana, Akagali ka Gako mu Murenge wa Ntongwe, aho Umuyobozi w’Akarere, abayobozi b’inzego z’umutekano ku Karere na bamwe mu bakozi b’Akarere bakorera ku cyicaro cy’Akarere bafatanyije n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ntongwe mu bikorwa byo guhanga imirwanyasuri no gusibura isanzwe.    

Nyuma y’umuganda, Umuyobozi w’Akarere Habarurema Valens, yashimiye abawitabiriye, ndetse ashima n’ibikorwa bakoze, anasaba abaturage muri rusange gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya isuri yangiza ubutaka bigatuma umusaruro ugabanuka.

Yakomeje asaba abaturage bose gukomeza kwimakaza umuco w’isuku (ku mubiri, aho abantu batuye n’aho bakorera, …), kuko isuku ari isoko y’ubuzima buzira umuze.  

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango kandi yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Rwanda mu 1994 n’imiryango yabo, asaba abaturage kubaba hafi bagakomeza kubafata mu mugongo, kandi bakitabira ibikorwa byose byo kwibuka biteganyijwe mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.  

Muri rusange, umuganda rusange mu Mirenge yose wibanze ku: gusibura imirwanyasuri no guhanga imishya, gufata neza imihanda, gusibura inzira z’amazi, n’ibindi.

Back