Ruhango: Umuganda w’ukwezi kwa Kanama 2023 wibanze ku bikorwa byo kubakira abatishboye

Kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Kanama 2023 mu Gihugu hose habaye umuganda rusange usoza ukwezi, ubera ku rwego rw’Umudugudu. Mu Karere ka Ruhango wibanze ku bikorwa byo kubaka amacumbi y'abatishoboye.

Ku rwego rw’Akarere, umuganda wabereye mu Mudugudu wa Nyamaraba, Akagali ka Gitisi mu Murenge wa Beramana, aho Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana JMV, abayobozi b’inzego z’umutekano ku Karere na bamwe mu bakozi b’Akarere bakorera ku cyicaro cy’Akarere bafatanyije n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge mu bikorwa byo kubumba amatafari yo kubakira umukecuru utisoboye, ndetse no kuzamura inkuta z’inzu yubakirwa uwo mubyeyi.

Nyuma y’ibikorwa hatanzwe ubutumwa bwibanze ku butumwa bwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bujyanye no gukangurira abaturage gukora cyane no kwigira bakivana mu bukene; Ubutumwa bujyanye no gukangurira abanyamuryango ba mitiweri kwishyura umusanzu wabo wa 2023/2024 n’Ubutumwa bujyanye no gukangurira Abanyarwanda bose kugira umuco w’isuku n’isukura.

Hatanzwe kandi ubutumwa bwererekeranye no gahunda ya “Sezerera igwingira” igamije kurandura imirire mibi n’ingwingira mu bana; ubutumwa bwo gukangurira imiryango ibana idasezeranye gusezerana, uburebana n’umutekano.

Muri rusange mu Mirenge yose umuganda rusange wa Kanama wibanze ku bikorwa birimo kubumba amatafari yo kubaka inzu n’ubwiherero by’abatishoboye, kubaka no gusana inzu z’abatishoboye, gutunganya imihanda no gusiza ibibanza by’inyubako z’amashuri.

Back