Umunsi mpuzamahanga w’umugore: Barishimira ibyiza bamaze kugeraho babikesha ubuyobozi bwiza

Ibirori b’uyu munsi ku rwego rw’Akarere n’urw’Intara y’Amajyepfo byabereye mu Mudugudu wa Rwingwe, Akagali ka Murama, Umurenge wa Bweramana.

Ubutumwa bwatanzwe kuri uyu munsi muri rusange  bwibanze ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dufatane urunana twubake umuryango utekanye”.

Depite Uwumuremyi Marie Claire wari Umushyitsi Mukuru yashimye ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwahaye umugore ijambo, akabasha kwiga ku rwego rwo hejuru, akagira mu umwanya mu nzego zifata ibyemezo no mu miyoborere y’Igihugu ku rwego rwo hejuru.

Yagaragaje ko ibyo abagore bamaze kugeraho bafatanyije n’abagabo muri rusange  bishimishije, abasaba gukomeza gukoresha imbaraga zose ndeste n’ubwenge kugira ngo intambwe yagezweho itazigera isubira inyuma, ahubwo ikomeze gutera imbere.

Yagarutse ku bikorwa bigayitse bikorerwa abagore n’abakobwa, birimo ihohoterwa ry’ubwoko bwose rikorerwa mu mu miryango, inda ziterwa abana, n’ibindi bibi bidindiza by’umwihariko abagore mu minereho myiza no mu iterambere.

Yasabye abagore n’abagabo gukomeza gutahiriza umugozi umwe mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuryango, nk’ubukene, imirire mibi n’igwingira mu bana, ubwiyongere bukabije bw’abaturage butajyanye n’umusaruro, …no guharanira iterambere ry’umuryango n’iry’Ighugu muri rusange.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, yagaragaje ko abagore bamaze kugera kuri byinshi byiza, kandi ko bakomeje no gukora ibindi byiza byinshi.

Yasezeranyije ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi mu gukemura ibibazo bigenda bigaragara muri uru rugendo, no gukora ubuvugizi ku byo ari byo byose birenze ubushobozi bw’Akarere.  

Ibirori by’uyu munsi byaranzwe na: Imurikabikorwa ry’ibyo abagore bagezeho, ubuhamya bw’umugore witeje imbere ahereye ku busa kandi abikesha amahoro, umutekano n’ahahirwe ubuyobozi bwahaye abagore by’umwihariko, kuremera imiryango ikennye, imbyino z’amatorero y’abato n’abakuru, ikinamico ikangurira abagabo bagifite imyumvire mibi yo guhohotera no gukandamiza abagore n’abakobwa guhinduka, ubutumwa bw’abayobozi n’ubusabane.

Byitabiriwe na Depite Uwumuremyi Marie Claire wari Umushyitsi Mukuru, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukangenzi Alphonsine, Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mazimpaka Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Uwimana Fortunée, Umuyobozi w’Imirimo rusange mu Karere, Umuyobozi wa Polisi n’uw’Iingabo mu Karere, Intumwa ya CNF ku rwego rw’Igihugu, Umuhuzabikorwa wa CNF mu Ntaraa y’Amajyepfo, abayobozi banyuranye mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta n’iz’umutekano,  abafatanyabikorwa mu guteza imbere ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abaturage benshi.

Back