Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko: Urubyiruko rwongeye gusabwa kwirinda ibiyobyabwenge n’ingeso mbi, rushishikarizwa kwiga imyuga
Muri rusange kwizihiza uyu munsi mu Mirenge yose byaranzwe n’umuganda udasanzwe w’ibikorwa by’amaboko byo gusiza ibibanza by’inyubako z’amashuri, no kubumba amatafari yo kubakira abatishoboye.
Ku rwego rw’Akarere iki gikorwa cyabereye mu Kagali ka Kirengeli, Umurenge wa Byimana, ahabereye umuganda udasanzwe wo gucukura umusingi w’ibyumba bitatu by’amashuri ku Ishuri ribanza rya Gahengeli.
Iki gikorwa kikaba ari cyo cyaranze itangizwa ku mugaragaro ry’ibikorwa byo kubaka inyubako z’amashuri ziteganyijwe mu mwaka wa 2019-2020.
Ubutumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda bwagarutse ku nsanganyamatsiko y’uyu munsi nk’uko yavuzwe haruguru. Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Akarere, Munezero Alphonse, yatangiye asobanura ko uyu munsi usanzwe wizihizwa ku itariki ya 12 Kanama buri mwaka, ko kuwizihiza kuri iyi tariki byahujwe no gutangiza ku mugaragaro iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri, bikaba kandi bifitanye isano n’insanganyamatsiko yawo.
Ati “Kubaka ibyumba by’amashuri bifite aho bihuriye n’iyi nsanganyamatsiko, bigahura no kuba uyu munsi warashyiriweho kugira ngo hagaragazwe uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’Isi, kugaragaza ibibazo birubangamiye no kubishakira umuti urambye”.
“Kubaka mashuri rero bigamije kugira ngo urubyiruko rugire aho rwigira, ruhabwe ubumenyi n’uburere bituma rubasha kubaho no gukemura ibibazo bigaragara”.
Yakomeje ashishikariza urubyiruko kwitabira amashuri yigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, kugira ngo babashe kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’isi no gukemura ibibazo mu buryo burambye.
Yakomeje kandi asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ingeso mbi byangiza ubuzima n’ahazaza harwo.
Ati “Rubyiruko murasabwa kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zose kubera ko ari nta kiza cyabyo; inyiturano yabyo ni ugupfa uhagaze, ugapfa wanduranya. Rwose ibiyobyabwenge, ingeso mbi ntabwo bikwiriye Umunyarwanda wigesha agaciro. Mugomba rero guhora muzirikana ko igihe urubyiruko atari ruzima ahazaza h'Igihugu haba hagoye”.
Umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Byimana, CIP Joseph Musoni na we yasabye urubyiruko kugendera kure ibiyobyabwenge, bakayoboka ibikorwa by’iterambere.
Ati “Iterambere ryose rishingira ku mutekano, kandi ibiyobyabwenge ni umwanzi w’umutekano kuko biganisha ku gukora ibibi, bikaganisha ku isi y’urupfu. Dukwiye rero kurwanya ibiyobyabwenge byica ubuzima bwacu, bikica ejo heza, bikanica intego nziza z’Igihugu cyacu”.
Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko washyizweho n’umwanzuro wa 54 w’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) mu mwaka wa 1999, ukaba waratangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2000.
Uyu munsi kandi washyizweho hagamijwe kugaragaza uruhare rw'urubyiruko mu iterambere ry'Isi, ibibazo birubangamiye ari ko hanashakwa umuti wabyo urambye.