Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro: abagore bo mu cyaro barashishijarizwa gukorana n'ibigo by'imari
Ni ku nshuro ya 25 uyu munsi wizihizwa mu Gihugu cyacu. Kwizihiza uyu munsi bikaba bigamije kongera kwibukiranya uruhare rw'umugore wo mu cyaro mu iterambere ry'umuryango n'iry'Igihugu muri rusange.
Ku rwego rw'Akarere uyu munsi wizihirijwe mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Rukina mu Murenge wa Kinihira, urangwa n'ibikorwa birimo: kumurika bimwe mu byo abagore bo mu cyaro bagezeho birimo ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi, ubukorikori n'indi myuga itandukanye; guha abana indyo yuzuye; kuremera inka imiryango itatu; indirimbo n'imbyino zibanze ku ruhare rw'umugore wo mu cyaro mu iterambere ry'umuryango n'iry'Igihugu, ubutumwa bw'abayobozi bushingiye ku nsanganyamatsiko y'uyu munsi, n'ubusabane.

Abagore bagaragaje bimwe mu byishimirwa bagezeho mu rwego rw'ubuhinzi, ubworozi, ubukorikori, by'umwihariko ububoshyi bw'agaseke. Bagaragaje kandi ko hakiri inzitizi zitandukanye zirimo kuba ubuhinzi bakora bushingiye gusa ku guhinga ibitunga imiryango, kuba hari benshi batinya gufata inguzanyo mu bigo by'imari no mu zindi nzego zitanga inguzanyo z'imishinga mito igamije iterambere,...
Umuyobozi w'Akarere, Habarurema Valens, wari Umushyitsi Mukuru muri ibi birori asaba abagore kudatinya inguzanyo, zaba izitangwa n'ibigo by'imari n'izitangwa mu zindi gahunda zagenewe kuzamura abakora imishinga mito mito (VUP, amatsinda yo kubitsa no kugurizanya) kuko Igihugu cyatanze ayo mahirwe, kigatanga umutekano n'urubuga rwiza rwo gukoreramo kugira ngo Abanyarwanda babashe kubikoresha biteza imbere.
Ati "Nibatinyuke kuko barashoboye. [...]. Igihugu, Akarere gafite aho gukorera, gafite icyo gukora, gafite ubwisanzure buhagije kandi barashyigikiwe".
Insanganyamatsiko y'Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro muri uyu mwaka igira iti "Iterambere ry'umugore wo mu cyaro, inkingi y'ubukungu bw'Igihugu cyacu".
Hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Ruhango, kwizihiza uyu munsi byaranzwe n'ibikorwa birimo kuremera imiryango itishoboye kugira ngo biyibere intangiriro y'inzira yo kwivana mu bukene no kwiteza imbere. Muri urwo rwego hatanzwe inka 26, amatungo magufi atandukanye, ibikoresho bitandukanye byo mu rugo n'ibindi bintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.




