Umurenge Kagame Cup: Imirenge ya Kabagali na Mwendo yatwaye ibikombe
Ku cyumweru tariki 26 Gashyantare 2023, mu Karere ka Ruhango hasojwe imikino y’umupira w’amaguru w’abagore n’abagabo mu marushanwa Umurenge Kagame y’uyu mwaka 2023, Imirenge ya Kabagali (abagabo) na Mwendo (abagore) ikaba ari yo yegukanye ibikombe.
Imikino ya nyuma yabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru giherereye mu Mudugudu wa Rugerero, Akagali ka Kamusenyi mu Murenge wa Byimana. Haba mu bagore ndeste no mu bagabo, imikino yaranzwe n’ishyaka ryinshi ryo gushaka gutsinda no kutinjizwa ibitego.
Mu bagore, igikombe cyegukanywe n’Umurenge wa Mwendo nyuma yo gutsinda uwa Ruhango ibitego 3 ku busa, mu bagabo igikombe gitwarwa n’Umurenge wa Kabagali utsinze uwa Byimana penaliti 5 kuri 4, mu gihe iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Nyuma y’imikino, Umuyobozi w’Imirimo rusange mu Karere, Kamana Jean Marie, yagejeje ubutumwa ku baturage aho yibukije ko igikombe cyakinirwaga ari icyo kwishimira imiyoborere myiza. Yashimiye amakipe yose yitabiriye iri rushanwa, asaba abatsinze n’abatarabashije gutsinda gukomeza guharanira gutsinda haba mu mikino no mu bindi byose bakora.

Yasabye kandi abarebye iyo mikino kugira ishyaka nk’iryo amakipe yagaragaje ahatanira gutsinda, maze bagaharanira ko Akarere ka Ruhango kaba ku isonga mu mu byiza.
Abitabiriye iyi mikino bashima imiyoborere myiza yagejeje Igihugu ku mutekano n’ibindi byiza Igihugu gifite, bituma habaho imikino nk’iyi ituma urubyiruko rukabasha kwidagadura bikanashimisha n’abakuze batagifite imbaraga zo gukina.
Umusaza wo mu Murenge wa Byimana uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 65 na 70 agira ati “Harakabaho Imiyoborere myiza Igihugu gifite ubu. […] Mu busore bwanjye nakundaga umupira (w’amaguru), ariko hari igihe nari naracitse ku bibuga kubera gutinya ibyabaga nyuma yo gukina; hari igihe watsindaga cyangwa ikipe ufana yaba yatsinze ugataha ukubiswe da! None ubu uwatsinzwe ahobera uwamutsinze, agahiga kuzamwigaranzura mu yindi mikino. Ibi se icyo gihe byabagaho? Rwose ubu iki ni ikimenyetso cy’imiyoborere myiza, n’umutekano Igihugu gifite”.


