UMUYOBOZI W'AKARERE YASUYE ABAGORORWA BARI MU IGORORERO RYA HUYE
Umuyobozi w'Akarere HABARUREMA Valens yasuye abagororwa bw'Igororero rya Huye. Yakiriwe n'Ubuyobozi bwa RCS/Huye.
Umuyobozi w'Akarere yatanze ikiganiro cy'Ubumwe n'Ubudaheranwa ku bagororwa basaga ibihumbi 10000. Basobanuriwe amateka yaranze igihugu cyacu, mbere y'Ubukoloni, mu gihe cy'ubukoloni, na nyuma y'aho Igihugu kibohowe n'Ubuyobozi Bukuru bw'Igihugu cyacu. Basabwe kuba umwe kandi bakirinda kudaheranwa n'amateka mabi ariko bibutswa ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ngombwa kandi bizahoraho. Mu byo bagaragaje bishimiye ko Igihugu kibakunda kandi kibitaho.
Nyuma hakiriwe abagororwa bavuka mu Karere by'umwihariko aho babajije ibibazo birebana n'imibereho yabo Aho byasubijwe, ibitakemutse byanditse ngo bizakorweho hanyuma Ubuyobozi bw'Akarere bukazatanga hatangwe feedback yabyo ku Buyobozi bw'Igororero hanyuma bubishyikirize abatashubojwe. Abagororwa baturuka mu Karere ni 300 bari kugororwa.