UMUYOBOZI W'AKARERE YATANGIJE ITORERO INKOMEZABIGWI 12 MU KARERE HOSE

Mu Karere hose hatangijwe itorero ' Inkomezabigwi icyiciro cya 12" mu Karere hose aho ku rwego rw'Akarere byatangirijwe mu Murenge wa Byimana mu ishuri rya ES Mukingi. Umuyobozi bw'Akarere Valens HABARUREMA ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye mu Karere yatangije iki gikorwa ku mugaragaro. 

Ubwo yahaga impanuro abitabiriye, Umuyobozi w’Akarere yabasabye kuba ingabo nziza aho bari ku rugerero, kwiyoroshya kugira ngo bagere ku byo bifuza, kwita no kuzirikana ibiganiro bazahabwa harimo indanganagaciro na kirazira z'umuco nyarwanda himakazwa gahunda y'ubumwe n'ubudaheranwa. 

Basabwe kandi kwirinda icyo ari cyo cyose cyababuza gukora urugero neza. Urugerero mu Karere ruzakorwa mu byiciro 3 aho kuva 27-30/12/2024 Intore ziri guhugurwa ku rwego rw'Imirenge n'amafasi mu gihe kuwa 13/01-28/02/2025 abari gutozwa bazatangira urugerero mu Tugari batuyemo bafatanya n'Ubuyobozi gukora ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage kubona serivisi nziza, gukora ibikorwa bifasha abageze mu zabukuru n'abatishoboye kugira imibereho myiza: gusana amazu, Ubwiherero, uturima tw'igikoni, 

Back