Umwaka w’ingengo y’imari 2021-2022 utangiye abamaze kwishyura mituweri barenga 60%
Abaturage b’Akagali ka Kamujisho mu Murenge wa Mwendo, Akagali katanze utundi kurangiza kwishyura 100% mituweri ya 2021-2022, bishimira ko babashije kwesa uwo muhigo mbere y’uko umwaka wa mituweri urangira kuko babigezeho ku wa 27 Gicurasi 2021, bakavuga ko bagiye guhita batangira kuzigamira 2022-2023 kugira ngo umwaka utangiye na wo uzarangire bafite ubwisungane bw’uwukurikiye.
Bavuga kandi ko kwesa uyu muhigo babikesha kuzigama buhoro buhoro mu bimina bya mitiweri ndetse n’ibindi bimina bisanzwe.
Mujawayezu Espérence ni atuye mu Mudugudu wa Bugaramantare. Avuga ko mu Mudugudu wabo habarurwa amasibo arindwi, aho buri sibo ifite ikimina cya mituweri.
Avuga kandi ko buri sibo yahisemo umunsi umwe mu cyumweru aho bahura bagakusanya ubwizigame bwa buri muryango hashingiwe ku bushobozi bwa buri wese. Ngo ubwo bwizigame bushyikirizwa umuyobozi w’isibo, ari namwe muyobozi w’ikimina, na we afatanyije n’ubuyobozi bw’Akagali bakabugeza kuri konti y’Umudugudu yashyiriweho ubwo bwisungane ikaba iri muri SACCO. Ngo iyo igihe bihaye cyo kuba buri wese yabonye ubwisungane bw’umuryango we kigeze baraterana bagasuzuma aho buri wese ageze, abujuje imisanzu bakishyura abataruzuza na bo bakabahwitura.
Uyu mubyeyi avuga kandi ko ubu buryo butuma babasha kwishyura imisanzu ya mituweri batavunitse biturutse kuri uko kuzigama buhoro buhoro. Ndetse ngo n’iyo hari ugize ikibazo gituma atabasha kuzuza ku gihe umusanzu asabwa, ngo yisunga ibindi bimina basanzwe bahuriramo akazishyura nyuma ariko mituweri akayibona ku gihe.
Mujawayezu avuga kandi ko impamvu y’ingenzi ituma batiganda mu kwishyura mituweri ari uko uyifite adashobora kurembera mu rugo abitewe no kubura amafaranga yo kwivuza.
Agira ati “Iyo urwaye wivuza ako kanya utararemba, wajya no mu bitaro bikuru ukivuza bitagusabye amafaranga menshi. […] Nk’ejo nivuje ntanze amafaranga 220”.
Umukuru w’Umudugudu wa Gitwa muri Kamujisho, Habimana Ferdinand, na we avuga ko kuba umuntu ugize ibyago byo kurwara abasha kwivuza atararemba ari byo byatumye abaturage batangira kuzigamira mituweri hakiri kare, bakabasha kwesa uwo muhigo.
Ati “ Kwivuriza igihe umuntu atararemba nk’uko kera byahoze, atagombye abantu bamuheka nk’uko kera wabonaga impetso buri munsi zuzuye imihanda nicyo gituma abantu bishimira gutanga mituweri”. Avuga ko ku bw’iyo mpamvu bitasabye ubuyobozi imbaraga nyinshi zo gukangurira abaturage kwishyura ubwisungane.
Yaba Mujawayezu ndetse na Habimana bose bavuga ko ubwo barangije gukusanya umusanzu w’umwaka wa 2021-2022 bagiye guhira batangira kuzigamira uwa 2022-2023, kuko bamaze kubona ku gutangira kare bibafsha kugera ku ntego batavunitse.
Mujawayezu agira ati “Ubwo tumaze kwishyura uyu mwaka tugiye kongera twizigamire, tuzageza igihe cyo kwishyura turi imbere y’abandi bose”.
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021, Akarere ka Ruhango kaje mu Turere tune twa mbere mu gihugu twahize utundi mu kwesa umuhigo wa mituweri.
Kugeza mu gitondo cyo ku wa 30 Kamena 2021, Akarere ka Ruhango kari kamaze kugera ku gipimo cya 60.2% mu kwishyura ubwisungane bw’umwaka wa 20201-2022, mu gihe nk’iki mu myaka yashize iki gipimo cyabaga kitarenga 20%.
Mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio ku wa 30 Kamena 2021 cyavugaga ku byagezweho n’abafanyabikorwa b’Akarere bibumbiye mu Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa (JADF ) mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021, Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yavuze ko hari ikizere ko mu mezi abiri ari imbere kwishyura ubwisungane bwo kwivuza bizaba bigeze ku gipimo cya 100%.
Ati “Uyu mwaka w’ingengo y’imari urangiye turi aba kane mu gihugu hose; ubu amafaranga y’umwaka utaha wa mituweli tumaze kwishyura ku kigero kiri hejuru ya 60%, bivuze ko mu mezi abiri ari imbere nibura tuzaba tugeze ku 100% twishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza dufatanyije n’abaturage”.
Uyu muyobozi avuga kandi ko kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zizakomeze kunyura abazihabwa, ubuyobozi butazahwema gukebura abateshuka bakaba batanga serivisi zitanoze.