Urubyiruko 50 rurahugurwa ku buryo buhendutse bwo gukora imihanda irambye

Ibi babitangaje ku wa kane tariki ya 20 Kamena 2019 ubwo basurwaga na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, n’abahagarariye inzego zinyuranye.

Ubu buryo bwo gukora imihanda ni uburyo bukoreshwa kuva kera mu gihugu cy’u Buyapani. Bukoreshwa cyane ahantu hakunze kuba amazi cyangwa hasaya, n’ahakunze kuba ibinogo. Aho bwakoreshejwe umuhanda urushaho kuba nyabagendwa, ukaramba kurusha uko watsindagirwa hakoreshejwe imashini.   

Umuhanda ukorwa mu buryo bukurikira: gutereza neza aho bagomba gukora, gushyira itaka mu mifuka mu buryo bungana, kurambika ya mifuka ahatunganyijwe kandi bikagorwa kuri gahunda, no gutsindagira ku buryo umuhanda ukomera ku buryo utangirika mu buryo bworoshye.

Mushimiyimana Jeanine na Barakira Félicien bo mu Murenge wa Mwendo barangije amashuri yisumbuye, bombi bakaba bahugurwa n’Umushinga CORE (Community Roads Empowerment) wo mu Guhugu cy’u Buyapani kuri ubu buryo bwo gukora imihanda.

Bahamya ko bamaze kugira ubumenyi bw’ibanze kuri ubu buryo bwo gukora imihanda, bakizera ko amahugurwa azarangira bamaze kumeya byinshi birushijeho,  kandi ko mu bihe biri imbere bazishyira hamwe muri Koperative bakazajya bapiganirwa amasoko yo gukora imihanda, dore ko ari bo ba mbere hahawe ubu bumenyi muri aka Karere.

Mushimiyimana agira ati “Maze kumenya gutegura “terrain” y’aho gukorera, gufunga udufuka ndabizi, no kudupanga umuntu atwubaka na byo ndabizi, ndetse no gutsindagira na byo ndabizi”.

“Turateganya kwishyira hamwe muri Koperative, kandi twizeye neza ko n’isoko tuzabasha kuribona; ibi bintu tuzabikuramo amafaranga, tubashe kwiteza imbere”.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, wasuye uru rubyiruko avuga ko ubu buryo bwo gukora imihanda bwakoreshejwe mu binyejana byinshi mu gihugu cye, bukaba buhendutse kandi imihanda yakozwe muri ubu buryo ikaramba.

 Ati “Ubu ni uburyo bwakoreshejwe kuva kera iwacu mu Buyapani bwo guteza imbere icyaro hubakwa imihanda ihendutse; burahendutse cyane kandi nta koranabuhanga rihambaye bukoresha. Twasanze rero bubereye u Rwanda duhitambo gufatanya n’Umuryango CORE kubuzana muri iki gihugu”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ubu buryo ari amahirwe mashya mu bijyanye no gukora imihanda ihendutse, iramba, kandi bukazagera ku rubyiruko rwinshi.

Ati “Iyi tekinike ikoreshwa izakemura ibibazo byinshi kuko imihanda yarekagamo amazi n’ibinogo igiye gukorwa neza. Byahereye ku rubyiruko rwacu ku bantu 50; icyo tugamije ni uko bigera no ku bandi.”

Visi Meya Rusilibana yasobanuye kandi  ko mu gihe gukora ikirometero kimwe cy’umuhanda utsindagirwa n’imashini bitwara amafaranga ari hagati ya miliyoni 80 na miliyoni 90, gukoresha ubu buryo bwa “Do Nou” bitwara ibihumbi 10 by’amadolari, ni ukuvuga atarenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Injeniyeyi Sifa Yvonne wa CORE we avuga ko mu gihe amazi y’imvura ashobora gutwara byoroshye itaka ry’imihanda yatsindagiwe n’imashini, iyubatswe muri ubu buryo yo idatwarwa. Ati “Imvura ishobora gutwara agataka ko hejuru y’imifuka, ariko ntatwara imifuka”.

Avuga kandi ko ubu buryo bugamije gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, bukaba bukoreshwa mu mihanda abaturage bakoresha ariko ikaba ikunda kugira ibibazo mu bihe byimvura; kandi ngo ahakorwa ni ahababaje kurusha ahandi.

Guhugura uru rubyiruko gukora imiganda mu buryo bwa Do Nou bibera mu muhanda Gafunzo-Gatebe ufite uburebure bwa kilometero eshanu, ariko ibikorwa bikaba bibera ku burebure bwa metero 200 aho wambukiranya igishanga gihuriweho n’Imirenge ya Mwendo na Bweramana.  

Back