Urubyiruko rurahamagarirwa gukoresha amahirwe agaragara aho batuye mu guhanga imirimo itari iy’ubuhinzi
Izi ni zimwe mu nama z’ingenzi urubyiruko rugirwa mu gikorwa cy’ubukangurambaga buteganyijwe mu Mirenge yose. Bugamije kurushishikariza kuzigama, gukorera hamwe mu makoperative, kurugaragariza amahirwe y’umwihariko yo kugera ku gishoro cyo guhanga imirimo itari ubuhinzi, no kubakangurira guhanga bene iyo mirimo.
Ni ubukangurambaga buhuriweho n'ishami rishinzwe ishoramari n'iterambere ry'umurimo mu Karere, Inama y'Igihugu y'urubyiruko na BDF. Bwatangiriye mu Murenge wa Mbuye ku wa gatatu tariki ya 14 Ugushyingo 2018.
Umukozi ushinzwe iterambere ry'ishoramari n'umurimo mu Karere, Mukabadege Sarah Delphine, yasabye urubyiruko rw’i Mbuye kuzirikana ko abaturage biyongera cyane mu gihe ubutaka buvamo ibibatunga budashobora kwiyongeraho n'akantu gato.
Bityo abasaba guhora batekereza ibindi bakora bikunganira ubuhinzi n'ubworozi, bikabafasha kurushaho kubaho neza no gutera imbere.
Ati "Murasabwa guteketeza cyane, mugashaka ibyo gukora byasimbura cyangwa bikunganira ubuhinzi. Kwitegereza ndetse no gutekereza cyane bizatuma mubasha kuvumbura amahirwe menshi ari aho mutuye, mu bibakikije, bityo mubashe kuyabyaza umusaruro”.
By’umwihariko yagarutse ku bikorwa remezo Leta yegereje abaturage, nk’amazi n’amashanyarazi, abasaba kubibyaza inyungu.
“Amashanyarazi mwabonye si ayo kumurika gusa: mwayakoresha musudira ibikoresho byinshi bikoreshwa mu bwubatsi hano iwanyu, mwashinga salo zogosha cyangwa izitunganya imisatsi y’abadamu, abize kudoda yabafasha gukoresha imashini z’umuriro bityo akazi kakihuta, n’ibindi byinshi”.
Mukabadege kandi yasabye urubyiruko kureka kuba ba nyamwigendaho, abashishikariza kwishyira hamwe no gukorera mu makoperative, kuko ubufatanye ari inzira nziza ituma abantu babasha kugera kuri byinshi byiza mu gihe gito.
Harerimana Daniel Gakwerere uyobora ishami rya BDF mu Karere ka Ruhango, yagaragarije urubyiruko amahirwe y’imishinga iterwa inkuga n’igatangirwa ingwate na BDF.
Ku rundi ruhande, yahaye urubyiruko umukoro wo guhora rusesengura ibibakikije hagamijwe kubishakamo amahirwe y'imirimo mishya itari ubuhinzi.
Ati "Mbahaye umukoro wo kugenda mukitegereza nibura ibintu 20 bibakikije bigaragara nk'ibibazo bikeneye kubonerwa ibisubizo, kubera ko mu gukemura ibyo bibazo ariho muzasanga amahirwe y’imirimo mishya”.
“Nimumara kubibona muzabiyungurure musigaze nka bitanu byaba byiza kurusha ibindi. Ibyo bitanu muzabishyikirize abajyanama mu bucuruzi babafashe gukoramo imishinga myiza, banabahuze n’ibigo by’imari kugira ngo bibafashe kubona igishoro”.
Harerimana ariko yabwiye urubyiruko ko igihe cyose batekereza gukora imishinga cyangwa guhanga imirimo badakwiye gushyira imbere gutangiza igishoro kivuye ku nkunga cyangwa inguzanyo.
Ashimangira ndetse ko bakwiye kubanza kwishakamo ubushobozi, inguzanyo n’inkunga zaboneka zikaza kuzuza ubushobozi bishatsemo.
Uru rubyiruko kandi arugira inama yo gukora imishinga bahereye ku mito bafitiye ubushobozi, kugira ngo bibafashe kumenyera no kugira ubunararibonye.
Aha akaba ari ho yahereye abasaba gukura amaboko mu mifuka bagakora imirimo yinjiza amafaranga, kandi igihe cyose hari icyo binjije bakazigamira imishinga.
Kuzigama kandi ngo bizanababera igisubizo cy’ikibazo gifitwe na benshi, by’umwihariko urubyiruko, cyo kutagira ingwate zisabwa n’ibigo by’imari mu gihe cyo gusaba inguzanyo.
Ati “Mwatubwiye ko nta n’umwe muri mwe utabasha kwinjiza nibura amafaranga 1000 buri cyumweru. […] Kuzigama ni ukwigomwa; buri wese rero natekereze kuzigama bitewe n’ayo yijinjiza. Mubikore muhereye mu matsinda n’ibimina, bizabafasha kugera ku ntego mwifuza. Icy’ingenzi ni ukubishyira ku mutima, ukigomwa, ugafatanya n’abandi muhuje intego”.
Umukozi Ushinzwe ishoramari n’iterambere ry’Umurimo mu Murenge wa Mbuye, Gatete Jean Baptiste, yagaragarije urubyiruko ibyiza bya Koperative, anabakangurira gukorera mu makoperative.
Ku rundi ruhande, yakanguriye abanyamuryango ba Koperative kugira uruhare mu micungire y’amakoperative, ngo kuko usanga kenshi biharirwa ubuyobozi, ari na yo ntandaro y’ibishuko bituma abaziyobora bagwa mu mitego yo gukoresha nabi umutungo wazo.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro byabereye mu Mudugudu wa Bereshi mu Kagali ka Kizibere ndetse no mu Rwunge rw’Akashuri rw’i Mbuye (GS Mbuye) mu Kagali ka Nyakarekare, bemeza ko ibitekerezo by’imishinga baba babifite, ariko bakaba batabona ababafasha kubinononsora.
Bityo bakaba basaba ko abajyanama mu bucuruzi barushaho kubegera no kumenyekanisha ibyo bakora, by’umwihariko mu nteko z’abaturage no mu nama zitandukanye zihuza ubuyobozi n’abaturage.