Urubyiruko rurakangurirwa kwirinda inda zitateguwe, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zose
Ubu butumwa bwahawe urubyiruko rwo mu Mirenge ya Bweramana, Kabagali na Kinihira ku wa gatatu tariki ya 5 Ukuboza 2018, mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije gusobanurira urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kwirinda inda zitateguwe ndetse no kwirinda ibiyobyabwenge.
Iki igikorwa cyateguwe ku ufatanye bw’Akarere n’Umuryango HDP, kibera muri Santeri (Centre) ya Buhanda ihuriweho n’Imirenge ya Bweramana na Kinihira.
Yaba Umukozi ushinzwe ubuzima, isuku n’isukura mu Murenge wa Bweramana, Umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Kabagali, ndetse n’uwari uhagarariye Umuryango HDP muri iki gikorwa, bose bagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga urubyiruko, ikabafasha guca ukubiri no gutwara cyangwa gutera inda zitateguwe.
Basabye urubyiruko kwima amatwi inama z’ababashuka n’ababaha amakuru atari yo ku bijyanye n’imihindagurikire y’imiterere n’imikorere y’umubiri mu gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi, ndetse no ku buzima bw’imyororokere muri rusange.
Babakanguriye kandi kwitabira kugana ibyumba by’urubyiruko biboneka ku bigo nderabuzima byose kugira ngo bahabwe mu bwisanzure amakuru nyayo ku buzima bw’imyororokere, n’abakeneye serivisi zo kuboneza urubyaro na bo bazihabwe.
Ababyeyi na bo basabwe kujya baganiriza abana babo no kubaha amakuru y’ukuri ku myororokere, aho kugira ngo bajye bajya kuyashaka ahandi hatizewe, rimwe na rimwe bikanabagusha mu byago byo gutwara cyangwa gutera inda z’imburagihe.
Urubyiruko, cyane cyane hagati y’imyaka 10 na 24, ruhura n’ibibazo bitari bike bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Bikaba byaravuzwe kenshi ko babiterwa no kutagira amakuru namba, amakuru adahagije cyangwa atari yo ku buzima bw’imyororokere, ndetse no kutagira amakuru ku myitwarire ikwiye baba basabwa kugira mu gihe babona imihindagurikire idasanzwe ku mubiri wabo ikunze kuba mu bugimbi n’ubwangavu.
Ingaruka zabyo rero ni uko usanga hari benshi biviramo gutwara cyangwa gutera inda zitateguwe, kurwara indwara zandurira mu myanya ndangabitsina, n’izifata iyo myanya. Ibi na byo bikurikirwa n’izindi ngaruka nyinshi ku bahuye n’ibyo bibazo, bitanasize n’imiryango yabo.
Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyanaranzwe n’ubutumwa bwatanzwe mu ndirimbo n’abahanzi nka Dany Vumbi na Ama G the Black. Hanabaye kandi igikorwa cyo gupima ku bushake virusi itera Sida.