Urubyiruko rurashishikarizwa kuba ku isonga y’ibikorwa bigamije impinduka nziza

Mu nama y’inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (CNJ/NYC) ku rwego rw’Akarere yabereye mu cyumba cy’inama cy’aka Karere ku wa gatatu tariki ya 13 Werurwe 2019, Umuyobozi w’Akarere, Habarurema Valens, yahamagariye urubyiruko kugira uruhare rufatika mu mihigo y’Akarere no mu bikorwa byose bigamije impinduka nziza mu mibereho n’iterambere ry’abaturage muri rusange.

Yabahamagariye gukoresha ubumenyi n’imbaraga mu kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu muri rusange. 

Yabasabye kubyaza umusaruro amahirwe agaragara mu Karere, by’umwihariko mu bikorwa byateganyijwe muri Gahunda y’ibikorwa by’imyaka itandatu bigamije iterambere ry’Akarere (DDS, 2018-2024).

Uyu muyobozi kandi yabasabye guhanga ibishya mu byo bakora byose, kugira ngo babashe kubinoza, kwihuta ndetse no kunguka.

Uru rubyiruko kandi rwasabwe kuba ku isonga mu rugamba rwo guca burundu ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, by’umwihariko ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira mu bana, inda zitateganyijwe mu bangavu, icy’ubwiherero butujuje ibisabwa, n’ibindi.  

Nyuma yo kugaragarizwa ibiteganyijwe muri DDS y’Akarere, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere, Munezero Alphonse, yashishikarije urubyiruko “gutekereza, no kureba kure bakabyaza umusaruro” ibikorwa bagaragarijwe biteganyijwe muri icyo gihe cy’imyaka itandatu.

Yashimye kandi impanuro bahawe, asaba urubyiruko kuzizirikana no kuzishyira mu bikorwa aho bari hose, n’igihe cyose.

Iyi nteko rusange yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere, ikaba yari yitabiriwe n’Abagize Komite Nyobozi y'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko ku Karere, Komite Nyobozi ya CNJ mu Mirenge, Biro y'Urubyiruko rw'Abakorerabushake (Youth Volunteers) ku Karere, Abahagarariye Koperative z'urubyiruko, Abahagarariye Youth Volunteers ku rwego rw'Imirenge.

Yitabiriwe kandi n’Abagize Komite Nyobozi y'Akarere,    Komiseri ushinzwe amakuru n'ubutwererane muri CNJ ku rwego rw'Igihugu, Ukurikiyeyezu Alexis, Umukozi ushinzwe ubukangurambaga muri CNJ ku rwego rw'Igihugu, Habineza Paul, Abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere n’Abanyamabanga Nshingwabokirwa b'Imirenge.  

Muri iyi nteko hatanzwe ibiganiro bikurikira: DDS n'amahirwe aboneka mu mishinga minini iteganyijwe mu ngengo y'imari ya 2019/2020; NEP Kora Wigire no guhanga ibishya; Ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'urubyiruko (ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu n'abana bata ishuri); Ibyagezweho n'Inama y'Igihugu y'urubyiruko mu Karere mu mwaka wa 2018-2019.

Mu myanzuro y’iyi nama harimo: kugira uruhare rugaragara mu kumenyekanisha imishinga migari ndetse n'imihigo by'Akarere, gutanga imbaraga zose kugira ngo imihigo n'imishinga y'Akarere ikubiye muri DDS izagerweho, kureba kure mu guhitamo imishinga yunganira iy'ubuhinzi, kwishyira hamwe no gukorera hamwe mu makoperative kugira ngo biteze imbere, gutinyuka gukora imishinga minini izatuma baba ba rwiyemezamirimo,  gukumira ikoreshwa n'ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge kandi bakagaragaza aho byaba biri hose. 

Back