Urubyiruko rw’abakorerabushake na ba Mutimawurugo bahize imihigo biyemeza kuzayesa

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'ubukungu, Rusilibana JMV, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Mukangenzi Alphonsine, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe ubukangurambaga n'urubyiruko rw'abakorerabushake, Kubana Richard, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko (CNJ) mu Karere, Kabugarama Shadrach, n'abayobozi n'inzego z'umutekano mu Karere

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'ubukungu wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, yashishikarije urubyiruko, by’umwihariko aba bahuguwe, gukora cyane no gutekereza buri gihe ku gushaka ibisubizo by’ibibazo byabo bwite, ndeste n’ibigaragaraa ho batuye.

Ati “Ndabashishikariza gukora cyane, no gukoresha ubwenge mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byanyu bwite n’ibigaragara aho mutuye”.

Muri rusange kandi yabasabye kwesa imihigo nk’uko bayihize,  kwita by’umwihariko ku kurwanya isuri, gukoresha ikoranabuhanga mu byo bakora, kurikoresha mu kugaragaza ibyiza Igihugu cyagezeho n’ibigenda bigerwaho, no mu guzubiza ndetse no kuvuguruza abavuga nabi Igihugu cyacu.

Visi Meya Rusilibana kandi yakanguriye urubyiruko na ba Mutimawurugo gushyira imbaraga mu gukumira no kurwanya amakimbirane yo mu ngo kuko agira ingaruka mbi nyinshi ku mutekano n’iterambere ry’imiryango ndetse n’Igihugu muri rusange.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ushinzwe ubukangurambaga n'urubyiruko rw'abakorerabushake, Kubana Richard, yavuze ko Ubuyobozi Bukuru bw’Igihugu bushima ibikorwa uru rubyiruko rukora bukaba bwaranabibahereye igikombe, maze abasaba gukomeza kugira umwete mu byo bakora, kurushaho kubikora neza ndetse no kubyongera.

Yasabye kandi abitabiriye amahugurwa y’urwo rubyiruko n’abitabiriyire itorero kugeza ku bo bahagarariye ibyo bakuye mu masomo n’ibiganiro bahawe.

Muri iki gikorwa ba Mutimawurugo bagaragaje imihigo 9 bahize, urubyiruko rw’abakorerabushake ruhiga imihigo 30; yose iri mu nkingi z’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza.

Mu mihigo ya ba Mutimawurugo harimo: Gukangurira abagize umuryango gukora imyitozo ngororamubiri hagamijwe kurwanya indwara no kugira ubuzima buzira umuze; Guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri; Kurwanya amakimbirane mu miryango no gukangurira imiryango ibana itarasezeranye kubana mu buryo bwemewe n’amategeko; Gufasha abagore kumenya amategeko abarengera n’arengera abagize umuryango muri rusange; kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana,…

Mu mihigo y’Urubyiruko rw’abakorerabushake harimo: Gukora imirwanyasuri kuri 27ha; gutunganya imihanda ireshya na km36 ihuza Imidugudu, Utugari n’Imirenge; Gutera ibiti 270.000; Gushinga Koperative 9 z’urubyiruko no kuzifasha kubona ibyangombwa; gucukura ingarani; kubaka amzu 54 y’abatagira amacumbi; gukurungira amzu 180; kubaka ubwiherero 90; Kubaka imirima y’igikoni 9000 no gukurikirana isanzwe kugira ngo ibashe gutanga umusaruro 100 %; Gukurikirana imikorere y’Igikoni cy’umudugudu kugira ngo abana bose bari munsi y’imyaka itanu babashe kubona indyo yuzuye; Gukangurira urubyiruko 4500 kwiyandikisha no kwizigamira muri Gahunda ya Ejo heza,…

Mu Karere ka Ruhango habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake rusanga 25000. Abitabiriye amahugurwa bakaba ari 32 bahagarariye abandi ku rwego rw’Akarere no Mirenge yose.

Back