Urubyiruko rwakoze umuganda wihariye wibanze ku gusukura Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994

Kimwe n’ahandi hose mu Gihugu, ku wa gatandatu tariki 18 Werurwe 2023, mu Mirenge igize Akarere ka Ruhango habaye umuganda ngarukagihembwe wihariye w'urubyiruko, waranzwe n’ibikorwa by’isuku byakozwe ku Nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi n’Ibimenyetso by’amteka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.   

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney, inzego z’umutekano ku Karere n’Umurenge wa Mbuye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Perezida wa IBUKA mu Karere ka Ruhango, Me Nyandwi Bernard bifatanyije n’Umurenge wa Mbuye mu bikorwa by’isuku byakozwe ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’i Mayunzwe. Hanakozwe ibikorwa byo gufata neza umuhanda werekeza kuri uru Rwibutso.  

Ubutumwa Visi Meya Rusilibana yagejeje ku bitabiriye umuganda bukubiye mu ngingo zikurikira: Gushimira abitabiriye kandi bagakora ibikorwa bifatika; Kwibutsa ko igihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorwe Abatutsi mu Rwanda cyegereje no gukangurira abato n’abakuru kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose; Gukangurira abato n’abakuru kuzitabira ibikorwa byo Kwibuka, no kwita ku bafite intege nke;  Gusaba abantu bose, by’umwihariko urubyiruko, kwitabira umurimo kandi bagakora cyane kugira ngo batere imbere; Gusaba urubyiruko kwiga, by’umwihariko bakitabira amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro; Gukangurira urubyiruko kwirinda ibibi byose, kwirinda kwiyandarika no kwitwara nabi mu buryo ubwo ari bwo bwose. 

Ku birebana by’umwihariko n’ingengabitekerezo ya Jenoside, Visi Meya Rusilibana yibukije ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ibikorwa bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside bigenda byiyongera, asaba abantu bose kubyirinda no kubirwanya. Yasabye urubyiruko by’umwihariko gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya abahembera ingengabitekerezo y’urwango bakoresheje ikoranabuhanga. Ati “Twese abakuru n’abato dufite inshingano yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, aho yaturuka n’aho yagaragara hose”. 

“Urubyiruruko murakangurirwa gukoresha ikoranabuhanga mu kwamagana ikibi aho gituruka hose”. 


Ku byerekeye umurimo n’iterambere, Visi Meya Rusilibana yakanguriye urubyiruko gukora cyane, kuko kudakora ari imvano y’ibibi byinshi, umurimo ukaba isoko y’iterambere no kubaho neza. Ati “Rubyiruko mwige gukora, …Imana yashyize ‘inovasiyo’ mu mitwe yanyu, murebe impande zanyu mutekereze ibyo mwakora ngo muhabyaze umusaruro. Mukore cyane, nicyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora adusaba. Kuko umuntu udakora aba mu matiku, aba umukene, ahora avuga amagambo mabi, aba afite umwanya wabyo. Ariko umuntu ukora cyane aba ashaka kwigira mu kazi ubundi akavamo akeneye kuruhuka”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (CNJ/NYC) mu Murenge wa Mbuye, Maniragaba Laurent avuga ko ubutumwa bahawe babwakiranye yombi, bakaba biteguye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe. 
“Ni byo, urubyiruko tugomba gufata iyambere tugakoresha ubumenyi dufite mu ikoranabuhanga tukarwanya abagikomeje guhembera ingengabitekerezo y’urwango babinyujije cyane cyene mu ikoranabuhanga. Tugomba kubarwanya n'imbaraga zacu zose”. 

Ku butumwa burebana no kwitabira umurimo, yasabye abakiramuka bicaye ku mihanda na za santeri aho bita ku “dusima” aho baba bakina igisoro na damu kureka ubunebwe bakitabira umurimo, abagomba kwiga bakitabira amasomo kugira ngo bategure ejo heza, kuko iki ari cyo gihe. 

Ashima ko mu Murenge wa Mbuye hari Ishuri ryigisha urubyiko imyuga itandukanye, agasaba ko uko ubushobozi buzagenda buboneka amashuri nk'iri yazongerwa kugira ngo abakeneye kwiga imyuga bose babone aho bigira hafi, bityo bazabashe gukoresha ubwo bumenyi aho ari ho hose mu Gihugu ndetse n’ahandi ku Isi.

Umuganda wihariye w’urubyiruko wo ku wa 18 Werurwe 2023 wabimburiye indi yo muri uyu mwaka, ukaba ubaye mu gihe mu Rwanda twitegura Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Muri rusange ibikorwa byakozwe byibanze ku gusukura Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. 

Back