urubyiruko rwize imyuga rwiyemeje kubyaza umusaruro ibikoresho rwahawe
NGO yitwa ZOE RWANDA yatanze ibikoresho by'imyuga ku rubyiruko 42 rwo mu Murenge wa Byimana rwize imyuga ariko bakaba batari bafite ubushobozi bwo kubyigurira. Uru rubyiruko rwari rumaze amezi 10 ruherekezwa muri iki gikorwa aho bahawe ubumenyi burimo ubujyanye n'imicungire y'imishinga mito ibyara inyungu, guhera ku gishoro gito umuntu akiteza imbere, ubujyanama ku buzima bw'imyororokere, ubujyanama ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kwirinda ibishuko.
Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku gushishikariza urubyiruko gutangira kwizigamira hakiri kare kugira ngo bategure amasaziro yabo, kwereka inzira zitandukanye zo kubyaza umusaruro aya mahirwe uru rubyiruko rwabonye bakazavamo ba Rwiyemezamirimo bakuru. Basabwe kandi kurangwa n'imyitwarire myiza aho batuye ku buryo bazajya batangwaho urugero rwiza, bitabira gahunda za Leta.